Perezida Kagame akoze impindukazikomeye muri Guverinoma

Perezida Kagame na Minisitiri w'intebe mushya

Hafi saa tanu n’iminota 35, Perezida wa Repubulika Paul Kagame atangaje Guverinoma nshya igaragaramo impinduka zikomeye, ni Guverinoma igizwe n’abaminisitiri 20, ‘abanyamabanga ba Leta 11.

Nk’uko yari yabitangaje amaze kwakira indahiro ya Minisitiri w’intebe mushya, Perezida wa Repubulika amaze gushyiraho Guverinoma nshya. Ku rwego rwa ba Minisitiri higanjemo abari basanzwe, ariko harimo n’amasura mashya nk’uko byari byitezwe.

Mu baminisitiri 20, abagera kuri 14 bari basanzwe ari ba Ministiri, abandi ni bashya.

Yakoze impinduka kandi kuva ku rwego rwa za Minisiteri aho yashyizeho indi minisiteri nshya y’ubutaka n’amashyamba yatandukanijwe n’iy’ibidukikije, na Minisiteri y’urubyiruko, ndetse ahindura n’abayobozi b’ibigo n’inzego nkuru z’igihugu.

Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi kandi yongeye gutandukanywa na Minisiteri ishinzwe imirimo y’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba maze izi nshingano zongerwa ku z’ububanyi n’amahanga n’ubutwererano zongeye gushingwa Louise Mushikiwabo.

Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’intebe mushya Dr. Edouard NGIRENTE mu izina rya Perezida wa Republika, Paul KAGAMEriragaragaza uko abayobozi bagiye bashyirwa mu myanya.

Madamu UWIZEYE Judith Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

wana GATETE Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

Bwana MUNYESHYAKA Vincent, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda

Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije

Madamu TUMUSHIME Francine, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba

Madamu MUKESHIMANA Geraldine,Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi

Madamu Louise Mushikiwabo,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

Bwana KABONEKA Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Bwana MUSONI James, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Bwana KABAREBE James, Minisitiri w’Ingabo

Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba, Minisitiri w‘Uburezi

Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko

Bwana NSENGIMANA Jean Philbert, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho

Madamu Debonheur Jeanne d’Arc, Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza

Madamu UWACU Julienne, Minisitiri w‘Umuco na Siporo

Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta

Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan,Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima

Madamu NYIRASAFARI Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Abanyamabanga ba Leta:

Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa   Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro

Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye

Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage

Dr. NDAGIJIMANA Uzziel,  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

Bwana  Dr  NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze

Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu

Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi

Bwana NSENGIYUMVA Fulgence,  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi

Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa  Leta muri Minisiteri  y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga  n’andi Mategeko

Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi bayobozi bakurikira:

Bwana MUREKEZI Anastase, Umuvunyi Mukuru

Abayobozi bakurikira bari ku rwego rwa Minisitiri :

AKAMANZI Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB

GATARE Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na peteroli

Madamu UWAMARIYA Odette, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet

Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Bwana NTIGENGWA John, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo

Bwana BIGENIMANA Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri  y’Urubyiruko

Bwana SEBERA Michel,  Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda

MUSABYIMANA Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba

INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

Bwana RUGIRA Amandin,  Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi

KAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi Mukuru  w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA)

Madame MUKANTABANA Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu  buzima busanzwe Abavuye ku rugerero

Bwana BAMPORIKI Edouard,  Perezida w’ITORERO ry’Igihugu

Bwana  HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative

Bwana SERUBIBI Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire

Bwana RUCAGU Boniface, Umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.

 



from UMUSEKE http://ift.tt/2wjB91G

No comments:

Post a Comment