Ibintu 10 biranga umugore mubi udashaka kubaka

Ububi bw’umugore ntaho buhurira n’ibyo umuntu abona inyuma kuko abagore benshi bagaragara nk’aho ari beza ariko ugasanga ububi bafite ku mutima buruta ubwiza ubona inyuma. 

Ububi bw’umugore buba bushingiye ku ngeso mbi zituma aremerera uwo bashakanye, abo babyaye, abaturanyi ndetse n’ababagenderera.

1.Umugore mubi ntajya ahangayikwa n’ikibazo icyo aricyo cyose kiri mu rugo ,usanga yabihariye umugabo gusa.

 2.Umugore mubi kandi udashaka kubakana neza n’uwo bashakanye,akunda kumva yakwikubira,agaharanira inyugu ze gusa nta mwana nta n’umugabo.

3.Iyo umugore mubi amaze guhararukwa umugabo we atangira kumwereka ko ntacyo avuze imbere ye,agahora ashyira hasi ibitekerezo bye.

4.Umugore mubi ntatinya guhemukira uwo bashakanye,haba mu kumuca inyuma,kumugambanira,kumutsha agaciro mu bandi bagabo ndetse no kumuhemukira mu bundi buryo bwose.

5.Undi mugore bita ko ari mubi ni uwo bita “igishegabo”’umwe aba yarigize umugabo mu rugo kuburyo nta jambo umugabo agira. Uyu mugore ahora ahanganye n’umugabo,ntiyemera gukosorwa,aba ari mudakurwa ku ijambo

6.Umugore mubi anyereza umutungo akoresheje gusesagura mu iraha rye cyangwa kugendera mu kigare cy’abandi bagore bagenzi be,ari n’ubwo awuhisha ahandi,akawujyana iwabo, gukoresha ibirenze ubushobozi.

7.Umugore mubi ntamenya kurera neza abo yabyaye, abatoza gusuzugura se kandi ntibagire n’undi muntu bubaha. Ahorana intonganya,ntamenya kuvuga neza haba mu rugo cyangwa mu baturanyi bigatiuma urugo rutagendwa na buri wese.

8.Umugore w’umusinzikazi nawe burya aba ari mubi cyane kuko nta burere abasha guha abana be kandi nta n’ubwo ubusinzi ari ikintu gikwiye umubyeyi byongeye w’umugore.

9.Umugore mubi kandia ahora yijujuta,yivumbura ku mugabo we kugira ngo atagira icyo abazwa nk’inshinga ze ashobora kuba atujuje neza kandi akunda guhember amahane mu rugo.

10.Umugore mubi yemera inama zose ahawe n’abandi atabanje kuzigenzura bitewe n’uko akenshi aba akunda gushyira amabanga y’urugo rwe hanze. Aha umugore aba ashobora no gusenya asenyewe n’inama zitari nziza yagiriwe n’abandi bantu. 

Umugore nk’uyu aba ari uwo kwitondera kandi umugabo ufite umugore ateye gutya bimusaba kwihangana bikomeye n’ubwo bitabashwa na buri wese.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xJ0cZS
via IFTTT

No comments:

Post a Comment