Young Generation Models ni itsinda (Agency) ry’abamurika imideri. Baheruka kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rya ‘Champion Competition Arts Style Awards’ ryahuje amatsinda y’abamurikamideri mu Rwanda. Intego bafite ngo ni ukugera ku rwego mpuzamahanga bamurika imideri.
Mutoni avuga ko intego y’abo nk’itsinda ari kugera ku rwego mpuzamahanga
Yvette Mutoni uhagarariye iri tsinda avuga ko gutangira byabagoye ngo baje kubishobozwa n’uko bahuriye ku gukunda umwuga wabo wo kumurika imideri.
Mutoni avuga ko batangiye ari 12 mu ishuri ryisumbuye rya St Emmanuel mu 2016 baza gufata umwanzuro wo gufungura amarembo n’abandi bafite impano nk’iyabo bakinjira.
Ati “Mu ntangiriro twagowe no kubona abantu ndetse rimwe na rimwe tukisanga ari twe twenyine twaje kwiga kumurika imideri”
Itsinda ryabo rimaze umwaka umwe gusa ariko mubyo bishimira bamaze kugeraho ni ukuva kuri 12 ubu bakaba ari 40.
Ikindi ni uko baherutse kwegukana igikombe nk’itsinda rya mbere ryahize ayandi mu irushanwa rya ‘Champion Competition Arts style Awards’ ryahuje amatsinda y’abamurikamideri mu Rwanda ari nabwo bwa mbere ribaye.
Iri rushanwa rikaba rigamije guteza imbere impano z’abamurika imideri mu Rwanda.
YGM bigisha ibijyanye no kumurika imideri by’umwihariko bakanashakira akazi abo bigishije mubyo kumurika imideri, kwamamaza, gukora protocol n’ibindi…
Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2whEWwm
No comments:
Post a Comment