Abaminisitiri bagiye gukurwa muri Guverinoma bazakomeza guhembwa kugeza ryari? Angahe?

Ubusanzwe, Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y'imishahara n'ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b'Igihugu n'uburyo bitangwa, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017, rigaragaza ingano y'Imishahara aba Banyapolitiki Bakuru b'Igihugu bahabwa ndetse n'ibindi biherekeza iyo mishahara.

Minisitiri w'Intebe agenerwa umushahara mbumbe w'umurimo ungana n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni enye n'ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n'ijana na mirongo itanu n'atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi.

Uretse umushahara, agenerwa kandi ibi bikurikira:

  • Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa;
  • Imodoka imwe (1) y'akazi buri gihe n'ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta;
  • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw'akazi angana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y'urwego bireba;
  • Uburyo bw'itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti igendanwa n'itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike, byose bikishyurwa na Leta;
  • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi;
  • Amazi n'amashanyarazi byose byishyurwa na Leta;
  • Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n'ahandi hose bibaye ngombwa;

Amabwiriza ya Minisitiri ufite imiturire mu nshingano ze agena agaciro ntarengwa k'inzu ivugwa muri iyi ngingo mu gace kayo ka mbere n'agaciro ntarengwa k'ibyangombwa bigomba kuba biyirimo.

Abaminisitiri n'abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana atanu mirongo itatu na bine na magana inani na mirongo itandatu na rimwe (2.534.861 Frw).

Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n'atatu (2.434.613 Frw).

Abaminisitiri n'abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika n'Abanyamabanga ba Leta bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira:

  • Amafaranga y'icumbi angana n'ibihumbi magana atanu y'u Rwanda (500.000 Frw) buri kwezi;
  • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw'akazi angana n'amafaranga ibihumbi magana atatu y'u Rwanda (300.000 Frw) buri kwezi, anyuzwa kuri konti y'Urwego bireba;
  • Amafaranga yo kwishyura itumanaho rya telefoni, interineti na fagisi byo mu biro angana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi;
  • Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y'itumanaho rya interineti igendanwa;
  • Amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y'itumanaho rya telefoni igendanwa; uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n'ahandi hose bibaye ngombwa.
  • Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda (5.000.000 Frw) iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n'ubwo habaho guhindurirwa umwanya w'umurimo.

Amafaranga y'icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k'igika cya 3 cy'iyi ngingo ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w'Igihugu uvugwa muri iyi ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y'icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n'ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga.

Mu gihe bamwe mu banyepolitiki bakuru b'igihugu bazaba bakuwe muri Guverinoma ntibahabwe imyanya muri Guverinoma nshya, bazakomeza guhembwa nk'uko biteganywa kandi bigenwa n'Itegeko Ngenga N°01/2017/OL ryo ku wa 31/01/2017 rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga n° 05/2012/OL ryo ku wa 03/09/2012 rishyiraho ibigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b'Igihugu.

Iri Tegeko Ngenga riteganya ko Umunyapolitiki Mukuru w'Igihugu uri mu cyiciro cya kabiri nka Perezida wa Sena, uw'Inteko Nshingamategeko, na Minisitiri w'Intebe n'abandi bayobozi bakuru barimo Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, iyo acyuye igihe atavanyweho icyizere nta n'icyaha cyerekeye imirimo yari ashinzwe kimuhama, akomeza guhabwa mu gihe cy'amezi atandatu (6) ibi bikurikira: umushahara wa buri kwezi; icumbi rifite ibyangombwa; amafaranga yo gukoresha mu rugo; kwishyurirwa fagitire z'amazi n'amashanyarazi, uburinzi n'amafaranga afasha nyir'ubwite kwita ku modoka ye bwite.

Hanyuma Umunyapolitiki Mukuru w'Igihugu uri mu cyiciro cya gatatu n'icya kane, ni ukuvuga Aba Visi Perezida ba Sena, Abavisi Perezida b'Inteko Umutwe w'Abadepite, Abaminisitiri, abagize Guverinoma, Abanyamabanga ba Leta, ba Guverineri b'Intara, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Abasenateri n'Abadepite, na bamwe mu bayobozi bakuru barimo Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Umushinjacyaha Mukuru n'Umushinjacyaha Mukuru wungirije n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta wungirije, iyo avuye mu mirimo ye atavanyweho icyizere cyangwa adahamwe n'icyaha cyerekeranye n'imirimo ashinzwe, akomeza guhabwa buri kwezi mu gihe cy'amezi atandatu (6) ibi bikurikira: umushahara wa buri kwezi; indamunite y'icumbi ya buri kwezi n'amafaranga afasha nyir'ubwite mu kwita ku modoka ye bwite.

Umunyapolitiki Mukuru uhawe undi murimo na Leta cyangwa akibonera umurimo mu nzego z'abikorera muri icyo gihe cy'amezi atandatu (6); umushahara n'ibindi yagenerwaga bizajya bihita bihagarara.

Hashingiwe ku mpamvu zatumye Umunyapolitiki Mukuru w'Igihugu uvugwa muri iri tegeko ava mu mirimo, ashobora kudahabwa ibivugwa haruguru agomba kugenerwa. Icyakora iyo impamvu yatumye akurwa mu mwanya ituma akurikiranwa mu nkiko, akomeza kubarirwa umushahara n'ibindi yagenerwaga akabibikirwa. Mu gihe abaye umwere ku cyaha yari akurikiranyweho, ahabwa imishahara n'ibindi agenerwa yabikiwe. Iyo icyaha kimuhamye atakaza uburenganzira ku mishahara n'ibindi byose agenerwa yari yabikiwe.

SOMA INKURU BIJYANYE:

JPEG - 225.3 kb

Aha Perezida Kagame yari kumwe n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu mu Mwiherero i Gabiro



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2wOSGQA
via IFTTT

No comments:

Post a Comment