Perezida Kagame yiteze impinduka mu bukerarugendo kubera ikibuga cy'indege cya Bugesera

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda twiteguye gukomeza kongera ishoramari mu bikorwa remezo byoroshya serivise z'ubukerarugendo birimo guteza imbere sosiyete itwara abagenzi mu ndege n'ikibuga cy'indege cya Bugesera cyitezweho guhindura byinshi mu korohereza ba mukerarugendo mu ngendo zibazana mu Rwanda.

Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu nama y'iminsi itatu ya 41 y'abafatanyabikorwa mu bukerarugendo ku rwego rw'Isi ibera mu Rwanda.

Mu byo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yagarutse ku kamaro k'ubukerarugendo mu guhindura ubuzima bw'abaturage.

Yagize ati: "Urwego rwa Serivise by'umwihariko ubukerarugendo, rutanga amwe mu mahirwe akomeye ku baturage kandi rukongera imirimo ku rubyiruko, Mu Rwanda uru rwego ni rwo rwinjiza amadevise menshi ariko dushobora kandi tugomba gukora byiza kurushaho,

Yakomeje agira ati: "Kubyaza umusaruro amahirwe yose yo mu bukerarugendo bisaba kubyitaho no kubishoramo imari mu buryo butandukanye, gukomeza imiyoborere myiza bidufasha gufata neza ibidukikije ari na byo bizamura ubwiza bw'ibikurura ba mukerarugendo bikaninjiza amadevise. Abanyarwanda cyane cyane abaturiye za pariki bafite akamaro gakomeye mu kurengera ibidukikije, inshingano ya Leta n'abakora muri uru rwego ni ugutanga uburezi bufite ireme 'amahugurwa yuje ubunyamwuga."

Kubera akamaro u Rwanda rubona mu bukerarugendo, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite gahunda ihamye yo kubuteza imbere binyuze mu kunoza imitangir ya serivise no kongera ibikorwa remezo, aho yagarutse no ku mpinduka zitezwe ku kibuga cy'indege cya Bugesera.

Ati: "Turimo gushora imari nyinshi mu bikorwa remezo na Serivise kugirango uru rwego ruzamuke, RwandAir ikomeje kongera umubare w'aho igera muri Afurika no hirya yayo, bizagenda neza cyane ubwo ikibuga cy'indege gishya kiri i Bugesera izaba cyuzuye."

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwagura imikoranire n'ibindibihugu byo mu karere na Afurika, kandi ng ibyo bigomba kujyana no koroshya ubucuruzi n'ishoramari.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2gmhBnB
via IFTTT

No comments:

Post a Comment