Umuhanzi Pedro Someone yashyize hanze indirimbo nshya “Gira neza wigendere”

Umuhanzi nyarwanda witwa Niyigena Jean Pierre wamenyekanye ku mazina ya Pedro Someone mu bijyanye n’umuziki, yashyize hanze indirimbo ye nshya y’amajwi gusa yise Gira neza wigendere.

Uyu muhanzi  uherutse no gutangaza ko ari kureba uko yashinga itsinda rya muzika ariko rifite umwihariko wo gukoresha ibicurangisho gakondo birimo inanga, iningiri, imiduri, imyirongi n’ibindi, yamaze gushyira iyi ndirimo hanze avuga ko mu minsi micye aba yamaze no kuyikorera amashusho y’akataraboneka.

Pedro Someone wamenyekanye mu ndirimbo z’urukundo n’izindi zisanzwe zivuga ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, agaragaza muri iyi ndirimbo ko kugira neza ari ishingiro ry’ibintu byose bibaho ndetse ko isi ari ishuri buri wese acamo bityo uwakwiga kugira neza akaba ari we Wabasha kuryiga neza.

Agira ati”Ineza iratinda ariko ntihera kuko itakugarukiye yazagarukira uwawe.” Uyu muhanzi akunze kugira indirimbo zitanga ubutumwa muri rusange ndetse zikanakundwa.

Twese turi abagenzi ku isi, ubuhanga bw’abantu ntibwabuza abantu gusaza kandi iyi si twayijemo nta cyo dufite, tuzanasubirayo nta cyo tujyanye none gira neza wigendere uzasige inkuru ku isi.

Mu ndirimbo z’uyu muhanzi zamenyekanye cyane harimo “Umwaka urarangiye, Impungenge, Umugore mwiza ari na yo yaherukaga gushyira ahagaragara n’izindi. Indirimbo ze kandi zibanda ku muco, urukundo nderse n’imibereho isanzwe ya rubanda.

Kanda hano wumve indirimbo “Gira neza wigendere”

Indirimbo,  Impungege yayikoranye n’umuraperi P-Fla,umukobwa mwiza yakoranye na Ama G the Black n’izindi. Uretse iyi ndirimbo,  uyu muhanzi anavuga ko agiye gukora izindi ndirimbo ziganjemo umuco nyarwanda ndetse akazajya yihutira gukora amashusho byanashoboka agasohokera rimwe n’amajwi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vpAwl5
via IFTTT

No comments:

Post a Comment