Meddy yasohoye indirimbo nshya bamwe batatinye no kuvuga ko igiye guhita iza mu za mbere zikunzwe hano mu Rwanda

Umuhanzi Meddy ubu ubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika ku munsi w’ejo yashyize hanze indirimbo ye nshya yise SLOWLY yari yarasezeranyije abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda mu gihe kingana n’ibyumweru bitatu bishize.

Meddy akimara gushyira hanze iyi ndirimbo ye, abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange bayakiranye yombi ndetse abenshi bakomeje kugenda bayisangiza inshuti n’abavandimwe babo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha. Benshi mu bafana ba Meddy bavuze ko iyi ndirimbo SLOWLY ishobora kuzakuraho izina JUST A DANCE mu ndirimbo za Slow musics zikunzwe cyane hano mu Rwanda bitewe n’ubuhanga Producer Lick Lick Mbabazi ukorera muri studio ya Momusic yayikoranye.

Meddy akaba ategerejwe cyane n’imbaga y’abanyarwanda biganjemo abafana be ( INKORAMUTIMA ) mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama ubwo azaba aje mu gitaramo cya Beerfest kizabera i Nyamata muri Hotel Golden Tullip taliki ya 02 Nzeri 2017. Si iki gitaramo gusa kuko uyu muhanzi azataramira abanyarwanda hirya no hino mu ntara mu kiswe “NTAWAMUSIMBURA TOUR”

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo SLOWLY ya Meddy

Meddy – SLOWLY

 



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2uJt567
via IFTTT

No comments:

Post a Comment