Ubuzima n'amateka ya Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y'imyaka 55 - Amafoto

Jeannette Nyiramongi niyo mazina yiswe n'ababyeyi be, akaba yaravutse tariki 10 Kanama 1962 nyuma y'igihe gito cyane u Rwanda rubonye ubwigenge rukava mu maboko y'abakiloni b'ababiligi. Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivanguramoko, Jeannette n'umuryango we babaye mu buhungiro ari naho yize amashuri ye mu bihugu nk'u Burundi na Kenya.

JPEG - 93.8 kb

Tariki 10 Kamena 1989, Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n'umuryango we yashakanye na Paul Kagame ari nabwo yafashe izina ry'umugabo we, kuva ubwo yitwa Jeannette Kagame. Bakoreye ubukwe mu gihugu cya Uganda. Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeannette maze ajya kumusura muri Kenya, nawe amusaba kuzamusura muri Uganda. Jeanette yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n'umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n'umuhererezi Brian Kagame.

JPEG - 50.9 kb

Uyu muryango nyuma yo gusezerana kubana batangiranye urugendo rurerure rw'ubuzima ndetse bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo mu mwaka w'1994 nyuma y'intambara y'urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugamba rwari ruyobowe na Paul Kagame nyuma y'uko Fred Rwigema yitabye Imana mu ntangiriro y'uru rugendo rurerure. Nyuma yo gutahuka mu gihugu cyababyaye, bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyari kimaze kuzahazwa n'intambara, politike mbi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abarenga miliyoni.

Mu gihe Nyakubahwa Paul Kagame yari akomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu no guharanira ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda, ku rundi ruhande Jeannette Kagame nawe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha birimo guteza imbere uburenganzira bw'umugore, uburezi, imibereho myiza y'abaturage cyane cyane imfubyi n'abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

JPEG - 69.2 kb

Kuva tariki ya 24 Werurwe 2000, Jeannette Kagame yinjiye mu mateka y'u Rwanda n'isi muri rusange nka ‘First lady' cyangwa se ‘Première Dame', nyuma y'uko umugabo we Perezida Paul Kagame abaye Perezida wa Gatandatu w'u Rwanda.

Mu mwaka wa 2002 yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, anabereye umuyobozi kugeza ubu, uyu ukaba ari umuryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n'uburezi bw'abana b'abanyarwanda by'umwihariko abana b'abakobwa batishoboye.

Jeannette Kagame yagiye ayobora imiryango mpuzamahanga itandukanye igamije ibikorwa bitandukanye twagiye tugarukaho tutibagiwe no gukumira icyorezo cya SIDA ku mugabane wa Afurika no gutanga ubufasha bw'ibanze ku bagezweho n'icyo cyorezo. Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry'ihuriro ry'abafasha b'abakuru b'ibihugu muri Africa rigamije guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibyo bibazo twavuze haruguru.

JPEG - 89.1 kb

Jeannette Kagame afite impamyabumenyi mu bigendanye n'ubukungu n'icungamutungo, akaba yaragiye atanga ibitekerezo n'ibiganiro mbwirwaruhame byaba ibyo ku rwego rw'igihugu cyangwa se mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye harimo ibijyanye n'Imiyoborere myiza, Ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y'umwana n'umugore ndetse n'umuryango muri rusange.

Muri 2010, Madame Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y'icyubahiro y'ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by'imirire ku bana muri gahunda y'ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango mpuzamahanga w'ibihugu ku isi (ONU).

Muri 2009, UNICEF yahaye Perezida Paul Kagame n'umufasha we Jeannette Kagame igihembo cyitwa “Children's Champions Award” mu rwego rwo kubashimira ku murava n'umuhate bagize mu kuzamura no guteza imbere ubuzima bw'abana mu Rwanda. Muri 2007 Umuryango Mpuzamahanga witwa ku buzima (OMS cyangwa WHO mu ndimi z'amahanga) wagejeje kuri Madame wa Perezida Kagame izindi nshingano, agirwa umuyobozi w'ikirenga w'ibikorwa by'Afrika bya gahunda yo gushaka urukingo rwa SIDA mu rwego rwo gukaza ibikorwa by'ubushakashatsi kuri uru rukingo rwa SIDA.

JPEG - 238.2 kb
JPEG - 198.4 kb
JPEG - 124.5 kb
JPEG - 67.5 kb
JPEG - 63.9 kb
JPEG - 60.5 kb
JPEG - 162.2 kb
JPEG - 9.1 kb
JPEG - 138.8 kb
JPEG - 131.8 kb
JPEG - 147.8 kb
JPEG - 147.4 kb
JPEG - 73.6 kb
JPEG - 129.5 kb
JPEG - 17.2 kb
JPEG - 212.9 kb

Jeannette Kagame akunze kurangwa n'urugwiro, ashyigikira uburezi bw'abana anita ku bapfakazi batishoboye



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vRSoYW
via IFTTT

No comments:

Post a Comment