Polisi ya Mbarara muri Uganda iri guhiga bukware umugabo ukurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw'umu fiancé we mu mujyi wa Rubindi I Kashari.
Dr Yeroboam Nuwagiri ushinjwa kwica Silvia Arinaitwe wari umukunzi we bakoranaga mu ivuriro ryigenga rya Angella mu mujyi wa Rubindi.
Moreen Musiimenta umwe mu bayobozi b'iri vuriro yavuze ko ku cyumweru saa 7:30 Dr Nuwagiri yahamagaye Silvia ngo amusange ku ivuriro nyuma ngo abantu baza kumva ijwi rye ataka.
Nyuma ngo yaje gusangwa yapfuye umubiri we uriho amaraso polisi yo muri uyu mujyi ikaba yahise itangira gukora iperereza ishakisha Dr Nuwagiri. Uyu mugabo ngo yaraherutse gufungwa kubera guteza ibibazo mu mibanire ye n'uyu mu fiancé we Arinaitwe
Gusa nyuma yo gufungurwa akaba ubu ari gukekwaho kwica uyu mukobwa umuvugizi wa Polisi ya Mbarara Samson Kasasira yavuze ko iperereza ryatangiye hagati aho umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanwe mu bitato bya Mbarara gusuzumwa neza.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2wZ49fL
via IFTTT
No comments:
Post a Comment