Iki gisasu cyaturutse muri Koreya ya Ruguru kinyura hejuru y'Ikirwa cya Hokkaido cyo mu Buyapani. Byabaye mu rukererra rwo kuri uyu wa Kabiri mu masaha ya saa kumi n'ebyiri nkuko Daily Mail dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Abayapani bazindukanye ubwoba bukabije , dore ko iki gisasu cyabaciye hejuru cyari gifite imbaraga zo ku rwego rwo hejuru cyane ku buryo abenshi bahise basohoka mu mazu yabo bajya hanze kureba ibibaye.
Daily Mail ikomeza ivuga ko igisirikare cy'Ubuyapani nta ngufu na nkeya kigeze gikoresha mu kugerageza kuzimya icyo gisasu, ngo ahubwo bakiretse maze kiragenda kigwa mu Nyaja ya Pacifique mu birometero 700 uturutse ku kirwa cya Hokkaido.
Biravugwa ko Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-Un yafashe umwanzuro wo kurekurira iki gisasu hejuru y'ubutaka bw'Ubuyapani kugira ngo ashimangire umugambi we wo kwereka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko isaha ari isaha ishobora kurimbura ibirwa bya Guam byo muri iki gihugu.
Minisitiri w'Intebe w'u Buyapani, Shinzo Abe, yatangaje ko yamaze kuvugana na Perezida wa Amerika, Donald Trump, maze bemeranya gushyira igitutu kuri Koreya ya Ruguru ukomeje kwerekana agasuzuguro n'ibikorwa by'ubushotoranyi.
Mu minsi ishize kandi nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aherutse gutangaza ko Kim Jong-Un nakomeza ibikorwa by'ubushotoranyi azakorera Koreya ya Ruguru ibintu Isi itigeze ibona.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vzHu6l
via IFTTT
No comments:
Post a Comment