Nord Kivu: Abantu 5 barimo abasirikare ba Kongo bamaze kugwa mu mirwano

Abantu 5 barimo abasirikare 2 n’abarwanyoi bitwaje intwaro bamaze kugwa mu mirwano mu ntara ya Nord Kivu.

Iyi mirwano yakajije umurego mu mpera z’icyumweru gishize, yari ihanganishije abo mu gisirikare cya Kongo n’abo mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya kiriya gihugu bo mu mutwe wa Mai Mai, bose barwanira gushaka kwgarurira kariya gace.

Umuvugizi w’igisirikare mu ntara ya Nord Kivu, Jules Tshikudi yavuze ko iyi mirwano ikomeje mu gihe umutwe wa mai Mai Mazembe ukomeje kugaba igitero ku ngabo za Kongo kuko na zo zitazawurebera izuba, kugeza ubu imirwano ikaba imaze iminsi 3.

Ni imirwano ikaze yabayemo kurasana ku mpande zombi, yabereye ku musozi wa Muhoro gusa ku munsi w’ejo tariki ya 28 ari bwo hari hagaragaye agahenge ariko igihe icyo ari cyo cyose bakaba bakongera bagakozanyaho.

Agace ka Lubero kabereyemo iyi mirwano gaherereye mu bilometero 300 uturutse mu mujyi wa Goma, ahabarirwa imitwe myinshi yitwaje intwaro yaba iy’Abakongomani n’abandi barwanya leta.

Jeunafrique ivuga ko aba barwanyi ngo biganjemo abarwanye intambara ya 2 yo muri Kongo ikaba ari nay o yabahaye intwaro, ubwo bari bahanganye n’abanyamahanga bo mu bihugu baturanye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2gl90S6
via IFTTT

No comments:

Post a Comment