Dr Chameleone yasubiranye urukuta rwe rwa Instagram rwari rwinjiriwe

Umuhanzi Dr Jose Chameleone, yatangaje ko yasubiranye urukuta rwe rwa instagram rwari rwibwe n’abantu bataramenyekana(hackers) ndetse bari batangaje ko bagiye kurushyira ku isoko.

Agaragaza uburyo yishimiye gusubirana urukuta rwe rwa instagram, Chameleon yagize ati: “ Ntuzigere uvuga oya, ibyo twagezeho byose byatewe no guhora tugerageza, ku nshuro ya nyuma twabonye urukuta rwacu rwa Instagram, turashimira abakunzi bacu badufashije kurugarura”.

Mu minsi ishize uyu muhanzi nibwo yatangaje ko yibwe uru rukuta rwe, abinyujije kuri Facebook, Dr Jose Chameleone wo mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko yibwe Instagram ye, uwayibye akaba yari yatangaje ko agiye kuyigurisha.

Uwibye uru rukuta akimara kurwiba yafashe amafoto yose ya Chameleon yariho arayasiba ayasimbuza andi mafoto bikekwa ko yari ay’uwo mujura.

Uretse amafoto, hepfo y’ahari hasanzwe izina rya Jose Chameleon, uwayibye yongeyeho irindi zina rya John Kulwa Stima.

Uyu muhanzi yasabye uwaba azi nyiri ayo mafoto ariho, kuba yamumenyesha, akaba yakurikiranwa agafatwa, ibi ni nabyo byatanze umusaruro, uru rukuta ruraboneka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2iEhPr5
via IFTTT

No comments:

Post a Comment