Perezida Touadéra witabiriye irahira rya Kagame, yatashye acyuye abasirikare banduye SIDA

Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, kivuga ko ubusanzwe mu Rwanda hari abasirikare bo muri Centrafrique babarirwa muri 200, bamaze igihe bari mu myitozo ya gisirikare. Bamwe muri aba basirikare ariko, basuzumwe n'abaganga b'abanyarwanda, ibisubizo by'ibizamini bakorewe bigaragaza ko banduye agakoko gatera SIDA.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko nyuma yo gusanganwa SIDA, aba basirikare basubijwe i Bangui mu murwa mukuru wa Centrafrique, bakaba baratwawe na Perezida wabo mu ndege ya kompanyi yabo yitwa Karinou Airlines. Ni nyuma y'uko uyu mukuru w'igihugu yari avuye mu Rwanda kwitabira ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.

JPEG - 508.9 kb

Perezida Faustin-Archange Touadéra niwe mukuru w'igihugu wabimburiye abandi bose kuza kwitabira irahira rya Kagame. Aha yari ageze i Kanombe

Gusa ntihatangajwe ibijyanye n'uko aba basirikare baba baranduye SIDA bageze mu Rwanda cyangwa niba baravuye mu gihugu cyabo baramaze kwandura, icyakoze icyagaragaye cyo ni uko ngo batagombaga gukomeza imyitozo nk'abandi basirikare kandi bigaragara ko ubuzima bwabo butazira umuze, kubera ubwo bwandu bwa SIDA.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2voiJOh
via IFTTT

No comments:

Post a Comment