Clare Akamanzi uyobora urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) yatangaje ko Rewandair ari kimwe mubyazamuye ubukerarugendo bw’u Rwanda, ndetse atangaza ko igiye kwerekeza mu Bushinwa na Leta zunze ubumwe za America.
Clare Akamanzi ageza ijambo kubitabiriye inama ya 41 ya AWTC.
Ibi yabigarutseho mu ijambo rigufi yagejeje kubitabiriye inama ya 41 y’abafatanyabikorwa mu bukerarugendo ku Isi iri kubera mu Rwanda mu gihe cy’iminsi ibiri.
Clare Akamanzi yavuze ko inama nk’iyi ari ingenzi ku Rwanda, aho ubukerarugendo bufatiye runini ubukungu bw’igihugu.
Ati “Hagati ya 2010 na 2015 amafaranga aturuka mu bukerarugendo yikubye kabiri agera kuri miliyoni 404 z’amadolari ya America ($), bitanga umusanzu ukomeye ku isoko ry’ivunjisha ry’u Rwanda (foreign exchange).”
Akamanzi yavuze ko by’umwihariko ibirori n’inama ubu bifite 10% by’amafaranga yose hamwe ubukerarugendo bwinjiza ku mwaka.
Kugeza ubu, ngo kubera ishoramari ryakozwe ubu u Rwanda rufite ibyumba bya za Hoteli 9 900 birimo n’ibya za Hoteli zifite amazina akomeye ku rwego rw’isi, byavuye ku byumba 6 500 mu 2011.
Akamanzi yavuze ko kugira ngo ubukerarugendo bw’u Rwanda burusheho kuzamuka, u Rwanda rwashyizeho amategeko yihariye agamije guteza imbere ubukerarugendo.
Muri aya mategeko, ngo harimo kongera kugarura muri Parike y’Akagera intare n’inkura byatumye ubu u Rwanda rufite muri Parike inyamanswa 5 zikomeye ku isi, byakozwe ku bufatanye na za Parike zo muri Africa.
Agira ati “Ikindi, ubu Rwandair irajya mu byerekezo 23 byo muri Africa n’iburayi by’umwihariko London (mu Bwongereza) na Brussels (mu Bubirigi), Mumbai muri India, Dubai mu burasirazuba bwo hagati, kandi kuri Lisiti yacu harakurikiraho guangzhou mu Bushinwa na New York muri Leta Zunze Ubumwe za America (USA), kandi aho ni hacye muho yenda kwerekeza.”
Rwandair ubu ijya mu byerekezo 23. Photo©EvodeMUGUNGA/UMUSEKE
Biteganyijwe ko bitarenze impera z’uyu mwaka Rwandair izaba yatangiye kwerekeza mu mujyi wa Guangzhou (China), ndetse mu mwaka utaha wa 2018 ikerekeza New York muri USA.
Mu bindi ngo byazamuye ubukerarugendo, Akamanzi avuga ko ari ituze n’umutekano usesuye u Rwanda ruha abakerarugendo dore ko Raporo ya “World Economic Forum (WEF)” ya 2016 ishyira u Rwanda mu bihugu 10 biha ituze (safety) n’umutekano abakerarugendo.
Venuste Kamanzi
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2xugNBh
No comments:
Post a Comment