Kenya: Umusore w'imyaka 23 wafashijwe n'abamotari kwiyamamaza yatorewe ubudepite

Umusore w'imyaka 23 wari umukandida wigenga mu matora y'abadepite aherutse kubera muri Kenya yatunguye benshi atsindira umwanya w'ubudepite arushije amajwi abakandida b'amashyaka arimo na Jubilee rya Uhuru Kenyatta uhatanira kongera kuyobora iki gihugu

Uyu musore witwa John Paul Mwirigi azaba ahagarariye intara ya Igembe, afite impamyabumenyi y'ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) akaba yarize uburezi.

Yatsindiye ku majwi 18, 867 mu gihe umukandida wa Jubilee, Rufus Miriti, yabonye amajwi 15, 411.

Uyu azaba ari we mudepite ufite imyaka mike mu nteko ishinga amategeko ya Kenya. Mu kwiyamamaza kwe ntiyigeze akoresha imbaraga nyinshi ahubwo ngo yagendaga n'amaguru urugo ku rundoi ababwira imigabo n'imigambi ye.

Nyuma abamotari baje kumwikundira bakajya bamufasha bakamufa rifuti imugeza aho agiye kwiyamamariza kugeza azengurutse mu bice byose bigize agace yifuzaga guhagararira mu nteko ishinga amategeko.

Abamushyigikiye bashimishijwe n'intsinzi ye kuko bizeye ko yumvise ibibazo byabo kandi azanabikemura.

Mwirigi yatangarije Dailynation ko yatangiye kwiyumvamo politiki akiri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatatu ndetse atangira kubwira abo biganaga ngo batangire kumwamamaza ababwira ko azakenera amajwi yabo muri uyu mwaka wa 2017.

Uretse kuba yarayoboye abanyeshuri bagenzi be akayobora mu nzego z'ibanze, nta bindi bigwi uyu musore afite muri politiki.

Giusa ngo akurikije ubuzima bubi yabayemo mu muryango yavukiyemo w'abana umunani, abona azabasha kuvugira abakene, agashyigikira kuzamura ishoramari mu buhinzi, kwihangira imirimo no kuzamura abafite impano.

Uyu musore aracyaba mu nzu y'ababyeyi be, nta mitungo yihariye afite ndetse n'ababyeyi be ntibaramuha umugabane.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2fuUTt6
via IFTTT

No comments:

Post a Comment