N'ubwo Bralirwa yavuze ko ibi byatewe n'impamvu zishingiye ku kuzamuka kw'ibiciro by'ibinyobwa byayo riherutse kuzamukaho 9%, hari inzi mpamvu zigaragaza imvano yo kugabanuka kw'igipimo cy'ubucuruzi bw'iyi Kompanyi yeganga inzoga n'ibinyobwa bidasembuye mu Rwanda, ari nazo tugarukaho muri iyi nkuru.
1. Gusigara inyuma mu guhanga udushya no kunezeza abakiliya
Uruganda rwa Bralirwa, rumaze imyaka 58 rukorera mu Rwanda, aho rukora rukanacuruza ibinyobwa bidasindisha n'inzoga nka Primus, Mutsig, Amstel n'izindi nka Heineken rucuruza ariko zakorewe mu mahanga. Ntabwo uru ruganda rwagiye rugaragaza impinduka no guhanga udushya cyane, kuko ugereranyije na Skol imaze imyaka micye ikorera mu Rwanda, usanga Bralirwa yarasigaye inyuma mu guhanga udushya. Urugero, Skol yazanye ubwoko bwinshi butandukanye bw'inzoga zabo kandi zigiye ziri mu macupa afite ibipimo bitandukanye, bashyiraho n'akarusho k'uko inzoga zabo nyinshi zishobora kuboneka no mu dukombe dupfundikirwa, bityo umukiliya akaba ashobora kugura izi nzoga zabo no mu gihe adashaka kuguma aho aziguriye, kuko utwo dukombe two tudasubizwa nk'uko bigenda ku macupa.
Ubu iyo ugeze mu tubari twinshi dutandukanye, ubona umubare munini cyane w'abanywa inzoga, baba binywera ibinyobwa bya Skol, kandi nabo ugasanga baranywa ibitandukanye bigendanye n'ibyo bumvamo uburyohe kuko habaho ubwoko bwinshi bw'inzoga z'uru ruganda rwaje ruzi ko rugomba gukoresha imbaraga nyinshi rugahangana ku isoko na Bralirwa.
2. Gusubira inyuma cyane mu bijyanye n'iyamamazabikorwa
Mu myaka yashize, uruganda rwa Bralirwa rwagiye rugaragara mu bikorwa byo kwamamaza inzoga zabo, babicishije mu mikino n'imyidagaduro, ariko aha naho uruganda rwa Skol rwabaciye mu rihumye rubatsinda ibitego bibiri byiza. Bralirwa, ibicishije mu kinyobwa cya Primus, mu minsi yashize yateraga inkunga shampiyona y'igihugu y'umupira w'amaguru, bivuga ko ku bibuga na sitade zitandukanye, wasangaga ibinyobwa byabo ari byo gusa byemerewe gucuruzwa, kandi umupira w'amaguru ni kimwe mu byitabirwa cyane mu Rwanda. Ibi ariko rwaje kubihagarika, shampiyona ihagarika kwitwa Primus National League ahubwo ihabwa Azam, ariko Skol nayo iba yabibonye kare, ihita itera inkunga ikipe ya Rayon Sports. Ikipe ya Rayon Sports ifite umubare munini cyane w'abafana, abatayifana ni abakeba bakomeye nabo bayikurikirana, bisobanura ko ibikorwa n'ibicuruzwa by'uruganda rwa Skol bikurikirwa cyane kubera ikipe ya Rayon Sports. Uretse n'ibyo kandi, hari abafana b'inkoramutima za Rayon Sports batangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko bavuye ku nzoga za Bralirwa bakiyemeza kuzajya banywa iza Skol kuko ari uruganda rushyigikira ikipe yabo.
Ubu aho Rayon Sports iri na Skol iba ihari
Uruganda rwa Skol kandi ntirwarekeye aho, kuko ari n'umuterankunga ukomeye wa Tour du Rwanda, kandi muri iki gihe umubare munini w'abanyarwanda bakunda bakanakurikira cyane ibijyanye n'isiganwa ry'amagare dore ko n'u Rwanda rumaze imyaka rubyitwaramo neza cyane mu ruhando mpuzamahanga. Uretse kuba Skol yamamaza muri Tour du Rwanda, inabona uburyo bwo gucuruza cyane ibinyobwa byayo, nabyo bikaba inzira ikomeza gutuma bigarurira abahoze ari abakiliya ba Bralirwa.
Bralirwa kandi yari yanateye intambwe mu kwamamaza no gucuruza ikinyobwa cya Primus binyuze mu myidagaduro, mu cyishwe Primus Guma Guma Super Star. Urebye uburyo iri rushanwa ryari rihagaze mu myaka ishize ukareba n'uko ryagenze mu myaka ibiri ishize, ubona ko aho gutera imbere hagenda hazamo gucika intege, umubare munini usanga utagishishikajwe cyane n'aya marushanwa. Kuba ibyagiye biva muri aya marushanwa nabyo benshi babifata nk'ibirimo amanyanga no kubera, byagiye bituma icyari ukwamamaza ibikorwa n'ibinyobwa bya Bralirwa, gihinduka nko kubyangisha bamwe, dore ko hari n'abahitaga bivugira ko batazigera bongera kunywa ibyo binyobwa.
Ibi byose byagiye binatuma Bralirwa nayo igabanya bigaragara uburyo yabishoragamo imari. Urugero, abanyamakuru bagendaga bamamaza cyane ibikorwa bya Bralirwa, batwarwaga mu mamodoka y'uru ruganda, uyabonye wese akabyibwira, bakanagenera abo banyamakuru uburyo bwo kubaho mu gihe bari mu marushanwa, bakabacumbikira aho bagiye kure y'umujyi wa Kigali, bakabagaburira mu gihe barimo kubakorera n'ibindi byari uburyo bwo kubafasha kunoza akazi kabo. Nyamara ibi Bralirwa yagiye ibikuraho, kuko mu myaka ibiri iheruka abanyamakuru bitegeraga bakanigaburira ndetse n'abayobozi b'ibitangazamakuru bamenyeshejwe ko nta bushobozi bwo gukomeza kubatwara mu modoka, kubacumbikira no kubagaburira buhari. Ikindi kandi amafaranga yahabwaga abahanzi ndetse n'igihe bamaraga barushanwa nabyo byaragabanutse bigaragaza ko Bralirwa yagabanyije ayo yashoragamo.
3. Kuzamura ibiciro by'ibinyobwa byatumye abakiliya bayoboka umukeba
Ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye bicuruzwa n'uruganda rwa Bralirwa, byagiye bizamurirwa ibiciro bityo bituma bamwe mu bakiliya babyinubiye banzura kubireka bakayoboka ibinyobwa by'uruganda rwa Skol, cyane ko rwo nta zamuka rya hato na hato ry'ibiciro ryigeze rikunda kubaho. Ibi nabyo byagize uruhare mu gutuma umubare munini w'abakiliya bahoze ari aba Bralirwa bayivaho, nabyo bigira uruhare mu kuba uru ruganda rwarabuze igice kinini cy'inyungu rwabonaga.
NB: Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo bwite by'umwanditsi ashingiye ku isesengura rye
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vRu6yh
via IFTTT
No comments:
Post a Comment