I’m The Future: 36 bazavamo uwegukana miliyoni 15 baramenyekana vuba

I’m The Future ni irushanwa rimaze igihe gito ritangiye rikaba rifite intego yo kuzamura impano nto. Muri iyi weekend 36 bazatoranywamo uzegukana miliyoni 15 bazamenyekana.

Aba ni bamwe mu bana barimo guhatanira igihembo cya miliyoni 15

Kugeza ubu abana bamaze kuboneka ni 32 batarimo bane {4} bazatoranywa mu karere ka Nyanza na Ruhango muri iyi weekend.

Ni nyuma yo kuzenguruka intara zose bihereye mu Mugi wa Kigali hashakishwa abana bafite impano ariko babuze uko bazishyira ku mugaragaro.

Mu bana bose bamaze gutoranywa uwabaye uwa mbere mu karere yemerewe gukorerwa Video na Audio by’indirimbo ku buntu. Uwa kabiri akorerwe Audio gusa.

Muri abo bana 36 bose bazatoranywa, nibo bemerewe gukomeza mu kiciro cya kabiri ari nacyo kizatangirwamo miliyoni 15 ku mwana uzaba yarushije abandi kwitwara neza.

Biteganyijwe ko bazashyirwa hamwe igihe cy’ibyumweru bitandatu bakurikiranwa n’abafite ubuhanga mu muziki birimo kuririmba no kumenya uko witwara kuri stage.

Icyo gihe hazategurwa igitaramo cyo guhuriza hamwe abo bana bose uko ari 36 barushanwe. Uzatsinda abandi akazahabwa igihembo nyamukuru.

I’m The Future ni irushanwa ritandukanye n’andi asanzwe abera mu Rwanda arimo Guma Guma, Salax Awards n’andi. Kuko rifite intego yo kuzamura impano nto z’abahanzi bo mu ntara n’umugi wa Kigali.

Iri rushanwa ryateguwe na ‘Future Records Rwanda’ studio isanzwe ifitanye imikoranire n’abahanzi batandukanye ku bufatanye na Miracle Transporter Ltd.

Producer Nicolas na Cherry nibo bagize akanama nkemurampaka k’iri rushanwa

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2wwyiAv

No comments:

Post a Comment