Gakenke: Umusore w’imyaka 19 ari gushakishwa aregwa kwica umugabo w’imyaka 51

Amajyaruguru – Innocent Ntakirutimana w’imyaka 19 yaburiwe irengero nyuma y’uko bitahuwe ko umugabo Harerimana Anastase yiciwe mu kabari Innocent yacururizagamo kari mu murenge wa Janja Akagari ka Gatwa, akicwa aciwe ijosi hakoreshejwe umupanga.

Innocent Ntakirutimana uri gushakishwa ku cyaha cy'ubwicanyi

Innocent Ntakirutimana uri gushakishwa ku cyaha cy’ubwicanyi

Harerimana yabuze kuva mu ijoro ryo kuwa kabiri ariko barara batoraguye imyenda ye, ndetse n’umugore we yemeza ko imyenda batoraguye ari iyo umugabo we yari yiriwe yambaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Janja Gatabazi Celestin yabwiye Umuseke ko mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 09/08 nka saa kumi n’ebyiri aribwo abaturage babonye umurambo wa Harerimana Anastase munsi y’umuringoti yapfuye aciwe ijosi kandi yambaye ubusa.

Uyu muyobozi avuga ko bakoze iperereza bashakisha aho uyu mugabo yiciwe maze mu kabari ka Innocent Ntakirutimana kari muri centre ya Gacaca bakahasanga ibimenyetso by’iki cyaha.

Ati “twakomeje gushaka mu mazu ngo turebe ahantu yaba yiciwe nibwo twaje gusanga yiciwe mu kabari Ntakirutimana yacururizagamo, gusa  we yari yamaze kugenda. Twahasanze amaraso menshi n’umupanga bamutemesheje,  bigaragarako bamwiciye muri aka kabari.

Ntakirutimana w’imyaka 19 gusa ubu ari gushakishwa nk’uko Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru yabitangarije Umuseke, akaba ariwe ukekwaho kwica Harerimana w’imyaka 51.

Uyu musore Police iri gushakisha akomoka mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero Akagari ka Muhira, nubwo ngo yari amaze igihe kinini aha Janja muri Gakenke.

Umuvugizi wa Police mu majyaruguru ati “ Ntakirutimana niwe wa mbere ucyekwaho kuba yihitanye uriya mugabo. Gusa turacyakora iperereza kugeza ubu Ntakirutimana   aracyashakishwa

Bikekwa ko uyu musore atishe uyu mugabo wenyine, abandi bantu ashinjwa ubufatanyacyaha na Ntakirutimana bafungiye kuri station ya Police ya Janja.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ingingo ya 140 ivuga ko “Kwica umuntu ubishaka bihanishwa igifungo cya burundu.”

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2usmT3g

No comments:

Post a Comment