Isomere amagambo yuzuyemo amarangamutima umukinnyi Ousmane Dembele yavuze nyuma yo kugera muri FC Barcelona ( reba hano).

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama nibwo umukinnyi Ousmane Dembele yahawe ikaze mu ikipe ya FC Barcelona nyuma y’aho aguzwe akayabo ka £105 millioni hakiyongeraho n’imisoro.

Ousmane Dembele yakiriwe n’abafana basaga 18,000.Nk’uko ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru cyabyanditse ngo uyu mukinnyi yakiriwe n’abafana barenga ibihumbi cumi n’umunani (18,000) bari mu byishimo bidasanzwe i Nou Camp.Uyu mukinnyi rero na we akaba yagaragaje ibyishimo n’amarangamutima menshi kuko agiye gukina mu ikipe yahoze arota kuva kera. Yagize ati:”I’m really pleased to form part of the Barca family.”I have always wanted to play for Barca since I was a kid. I watched all their matches. “I’m really happy to now be part of the best club in the world with the best players in the world. I hope to win lots of trophies and titles here.”I’m hoping forward to a good year, a successful year and looking forward to playing here in this stadium.”

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:” Biranejeje cyane kuba umwe mu bagize umuryango  w’ikipe ya Barcelona.Nifuje kuva nkiri umwana ko nakina muri Barca kuko nakundaga kureba imikino yabo yose.Ikindi kinshimishije ni ukuba mu ikipe y’igihangange Ku Isi ndetse ifite abakinnyi b’ibyamamare.Ndizera ko tuzakomeza gutwara ibikombe byinshi no kugira izina rikomeye.Nizeye kandi ko uyu ari umwaka mwiza wo kujya imbere ,umwaka wo gutsinda ndetse no gukinira muri iyi stade”.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2gmKFM0
via IFTTT

No comments:

Post a Comment