Myugariro w’Amavubi Abdul Rwatubyaye amaze amezi atanu atabanzamo mu mikino w’ikipe ye Rayon sports kubera imvune. Uyu musore yafashe umwanzuro wo gutangira imyitozo no kongera gukina nyamara atarabazwe nkuko byateganywaga.
Abdul Rwatubyaye yatangiye imyitozo mu buryo butunguranye kuko atavuwe
Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Kanama 2017 Abdul Rwatubyaye yatunguranye agaragara kuri stade Mumena aho Rayon sports ikorera imyitozo. Yaje yiteguye gutangira gukorana na bagenzi be nyamara amaze amezi atanu yose adakina umupira w’amaguru tariki 22 Werurwe 2017 mu mukino batsinze Bugesera.
Uyu myugariro wo mu mutima yatangiye imyitozo kandi ngo nyuma y’icyumweru azaba amaze gusubira mu bihe byiza ku buryo yanakina igikombe cy’ Agaciro Development Fund 2017 kizatangira Tariki ya 9 Nzeri 2017.
Rwatubyaye yabwiye Umuseke ko yafashe umwanzuro wo kugaruka mu myitozo kuko adashaka gutakaza umwanya ategereza kubagwa kandi atari vuba.
“Nifuzaga kujya muri Maroc ariko ntabwo byakunze ko byihuta. Abaganga bambwiye ko kumara igihe kinini ntakora ari bibi ku mvune yanjye ya ‘meniscus’. Ahubwo ibyiza ngo ni ugukora kuko hari ubwo ugira amahirwe gukora bigakomeza amavi. Imvune igakira bitabaye ngombwa kubagwa.
Abatoza nabo baganiriye n’abaganga banyemerera gutangira gukora. Kuko maze iminsi ntakora biransaba nk’icyumweru nikorana ariko nyuma yahoo nzakorana na bagenzi banjye kandi ngaragare mu mikino. Uko niyumva njye meze neza nta kibazo.”
Uyu musore w’imyaka 22 yakomeje avuga ko hari benshi bamugiriye inama yo kwivuza mu bavuzi ba gakondo ko ariyo mpamvu benshi bakeka ko aribyo bitumye agaruka mu kibuga byihuse ariko ngo ni ibuhuha kuko ngo akorana nabaganga b’inzobere mu kuvura imvune z’abakinnyi mu Rwanda.
Ati ndumva meze neza n’imikino nzayikina nyuma y’icyumweru kimwe
Rwatubyaye yishimiye guhurira mu myitozo na Faustin Usengimana bakinanye muri APR FC
Nyuma yo gukora wenyine yicara ku ruhande agakurikira imyitozo ya bagenzi be
Gusokoza bitangaje nicyo kimuranga
Roben NGABO
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2vAH7se
No comments:
Post a Comment