Abantu 6 bafatiwe ku musozi wa Runyinya, komini Kabarore, mu ntara ya Kayanza ho mu gihugu cy’u Burundi bagiye kwambukana mu buryo butemewe n’amategeko ibiro 3oo by’ikawa y’i Burundi bayijyanye mu Rwanda.
Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 28 Kanama 2017, nibwo abo bantu 6 bafashwe, amazina yabo ni Nyandwi Gervais, Nizeyimana Audace, Mizero Therence, Nizigiyimana Jean, Ndereyimana Paul hamwe na Nsengiyumva Boniface.
Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi avuga ko abo bombi uko ari 6 bashyikirijwe parike ya Kayanza.
Muri Gicurasi, nibwo Guverineri w’intara ya Cibitoke yatangaje ko amaze gukorana inama 3 n’abayobozi b’amakomini ayigize, abayobozi b’inzego zishinzwe umutekano ndetse n’abandi bahagarariye sirivisi zitandukanye, hagamijwe gushaka uburyo abaturage baturiye umupaka bakangurirwa kwirinda kwambutsa ikawa bajya kuzigurisha mu Rwanda.
Nk’uko bitangazwajwe na ABP (Agence Burundaise de Presse), Guverineri w’Intara ya Cibitoke, M. Joseph Iteriteka yatangaje ko kuba ikawa y’i Burundi ijyanwa kugurishwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu, ari igihombo gikomeye ku gihugu cyabo.
Aba bantu 6 bafashwe mu gihe iki kinyamakuru gitangaza ko hari n’abandi bantu 2 bafashwe bagemuye izi kawa mu Rwanda, bafatwa nyuma y’abandi nabo bashyikirijwe ubutabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2wPaUl0
via IFTTT
No comments:
Post a Comment