Mageragere: Abantu bo mu muryango umwe barwanye, umwe baramutema

Sylvain bamutemye cyane mu mutwe

Nyarugenge -Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere mu murenge wa Mageragere mu kagari ka Nyarurenzi Umudugudu wa Yaramba, abantu bo mu muryango umwe barwanye umugabo umwe bamutemesha ikintu mu mutwe arakomereka. Abamutemye ubu barafunze.

Sylvain bamutemye cyane mu mutwe

Sylvain bamutemye cyane mu mutwe

Sylvain Hakizimana w’imyaka 49 niwe batemye ubwo yari yinjiye muri iyo mirwano ku ruhande rw’abahungu be, barwanaga n’abakobwa b’uwitwa Mukankusi Pascasie ari nawe ngo watemye Hakizimana.

Joseph Kagabo Maniraguha uyobora Akagari ka Nyarurenzi yabwiye Umuseke ko Mukankusi Pascasie umugore wa mukuru wa Hakizimana (batemye), umukwe w’uyu mugore, hamwe n’abakobwa be babiri b’uyu mugore barwanye n’abahungu babiri ba Hakizimana.

Ngo ni amakimbirane amaze igihe kirekire aho bashinja Mukankusi kuroga umugore we Hakizimana.

Uyu muyobozi avuga ko imirwano yatangiye ubwo abahungu ba Hakizimana bagonze n’igare Mukankusi akitura hasi maze abakobwa be n’umukwe we bakaza kumuhorera.

Hakizimana ngo yari atashye asanga aba bose bariho bararwanira hafi y’imwe ajya gutabara nibwo bamutemesheje ikintu kitaramenyekana kiramukomeretsa cyane.

Kagabo ati “Mu by’ukuri uru rugomo rushingiye ku makimbirane amaze igihe hagati y’abagize uriya muryango. Bakunda kuvuga ko Pascasie yaroze umugore wa Hitimana bityo rero bagahora bahanganye. Uwakomerekejwe yavujwe arataha abandi bari mu maboko ya Police.

Mukankusi Pascasie afunganywe na Emmanuel Mbarushimana umubereye umukwe akaba nawe akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kubita no gukomeretsa Sylvain Hitimana.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vosqfJ

No comments:

Post a Comment