Amerika: Perezida Trump yibasiwe n’abanyepolitiki kubera icyemezo cyo kubabarira Arpaio

Perezida w’Inteko ishinga amategeko muri Amerika, Paul Ryan yavuze ko perezida Donald Trump atari akwiye kubabarira uwahoze ari umukuru wa polisi muri leta ya Arizona.

Uyu muyobozi, Ryan yatangaje ayo magambo nyuma y’uko perezida Trump ababariye Joe Arpaio, wahamijwe icyaha cyo gusuzugura icyemezo cy’ururkiko mu kwezi kwa Karindwi.

Icyo gihe, umuyovozi wa Polisi, Arpaio yanze kubahiriza umwanzuro w’urukiko rwamutegetse guhagarika kwibasira abimukira bakekwa kuba batemewe n’amategeko.

Itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rivuga ko Trump yagerageje guhagarika urubanza mu gihe cy’amezi menshi ashize.

The New York Times dukesha iyi nkuru kivuga ko umuyobozi wo mu biro bya perezida kitavuze izina, yemeza ko Trump yabajije umushinjacyaha mukuru, Jeff Sessions na Donald F McGhan II, umunyamategeko w’ibiro bya perezida, uburyo ashobora gufasha Arpaio, wamushyigikiye kuva cyera bikarangira afashe umwanzuro wo kumubabarira ku byaha yashinjwaga kuko bo batari bamushyigikiye ahubwo bakaba baramubwiye ko ibirego bidashobora kwirengagizwa.

Inkuru yo mu kinyamakururu Washington Post ivuga ko uwo muyobozi yavuze ko nyuma yo kuvugana na Sessions, Trump yafashe umwanzuro wo kureka urubanza rukaburanishwa, noneho Arpaio yahamwa n’icyaha akamubabarira.”

Umuvugizi wa Bwana Trump, Doug Andres yagize ati”Umukuru w’Inteko ishinga amategeko ntiyemeranya n’icyemezo cya Trump.”

“Abayobozi b’inzego z’umutekano ni abantu bafite inshingano zihariye zo kubahiriza uburenganzira bwa buri muntu muri Leta muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ntitwagombye kumva ko izi mbabazi zigabanuye izo nshingano.”

Abandi bantu bakomeye mu ishyaka ry’Abarepubulike barimo John McCain n’uwahoze ari guverineri wa Florida Jeb Bush na bo bamaganye icyemezo cya Trump.

Undi musenateri wo muri Leta ya Arizona, Jeff Flake na we yamaganye iki cyemezo cya Trump ndetse n’abo mu ishyaka ry’Abademokarate.

Arpaio yavuze ko icyaha yahamijwe gishingiye ku mpamvu za politike.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vAls2B
via IFTTT

No comments:

Post a Comment