Kigali : CLADHO irasaba umujyi wa Kigali kwigengesera mu kibazo cy’abazunguzayi

Impuzamiryango y’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda(CLADHO), isanga ikibazo cy’abazunguzayi kitakeurwa n’ingufu Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko ugiye gukoresha.

Ni nyuma y’aho kuwa gatatu ushize, umujyi wa Kigali uvugiye ko hagiye kwitabazwa Polisi n’ingabo ngo uhangane n’ikibazo cy’abacururiza mu mu muhanda. Ni umwanzuro utaranyuze abantu ku giti cyabo batari bake ndetse na zimwe mu nzego za sosite sivile, bamwe bagahita bamaganira kure uwo mwanzuro ugaragaramo ubukana bwinshi.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko uretse n’ubundi buryo bwari busanzwe bwo guhangana n’iki kibazo , umujyi wa Kigali utazazuyaza  kwiyambaza inzego z’umutekano zisumbuye, harimo n’Ingabo na Polisi.

Aya magambo ariko ntiyavuzweho rumwe n’abatuye umujyi wa Kigali ,ubusanzwe bemera ko ubuzunguzayi ari ikibazo koko , ko ariko kitari ku rwego rwahuruza ingabo z’u Rwanda ku rwego rwo kubahiga bukware.

Inteko rusange ya CLADHO, yateranye kuwa gatanu tariki ya 25 Kanama(nyuma y’iminsi biri gusa umujyi wa Kigali ufashe icyo cyemezo), maze ugira icyo usaba impande zombie.

  1. Abazunguzayi bagomba kureka ibikorwa byo guhangana na Polisi n’inzego z’umutekano, mu rwego rwo kwirinda ibikorwa byahungabanya uburenganzira bwa muntu.
  2. Isaba umujyi wa Kigali kudakoresha imbaraga mu kwirukana abazunguzayi hirindwa ko habaho guhungabanya uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubw’umutungo wabo, ahubwo hakitabazwa ubundi buryo burambye bwo gukemura ikibazo.

Bwiza.com ikimara kubona iri tangazo ry’impuzamashyirahamwe CLADHO ryashyizweho umukono n’umuyobozi wayo Bwana Jean Leonard Sekanyange , yamubajije bumwe muri ubwo buryo bwakoreshwa.

Sekanyange asanga inzira y’ibiganiro ariyo ya mbere yakwifashisha. Ati, “ Hakenewe ibiganiro hagati y’inzego za Leta n’abafatanayabikorwa bayo ndetse na bariya bacururiza mu muhanda. Ni abantu benshi, kubirukana utateguye aho bajya n’icyo bajya gukora nacyo ni ikindi kibazo”.

Mu biganiro kandi, umuyobozi wa CLADHO avuga ko hakwifashishwa abahoze ari abazunguzayi bakereka bagenzi babo ububi bwabyo n’uko babivamo.

Sekanyange anakomoza ku bindi bibazo bitari byoroheye umujyi wa Kigali byagiye bibonerwa umuti bigakemuka nta ngufu z’umurengera zikoreshejwe, nta n’uhutajwe .

Akagira ati, ” Abamotari bashyizwe ku murongo ,kandi bo ubwabo babigizemo uruhare, abacuruza mitiyu n’izindi serivisi zitangirwa kuri telefoni nabo ni uko ,n’abandi, ni gute iki kibazo cyaburirwa umuti urambye ″?

Uyu muyobozi kandi, asanga amakimbirane hagati y’abazunguzayi n’inzego z’umutekano agira ingaruka no ku bandi bantu batayarimo, akagira ati, ”Hari ubwo usanga umuntu wihitiraga bamuhutaje ,akaba yahungabana ,kandi nta ruhare na rumwe yari afite muri ubwo buzunguzayi ,nk’aho bishobora no guteza impanuka zikomeye ,bikabangamira abantu″.

Ikibazo cy’ubuzunguzayi mu mujyi wa Kigali si icya none,ingamba zagiye zifatwa ni nyinshi ,harimo n’izo kubashyiriraho tumwe mu dusoko two kubafasha , kubaha igishoro ,binavugwa ko bamwe muri abo hari abagenda bagaruka, bashaka ko bongera bagahabwa amafaranga.

Ibyo ari byo byose, abakora uyu mwuga nabo barasabwa kwitondera ibisabwa,hakabaho gukurikiza amategeko n’amabwiriza bahabwa,kuko nabo bafite uruhare runini mu kubaka umujyi wa Kigali utekanye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Yandiswe na Marshall Eugene David@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vidlw2
via IFTTT

No comments:

Post a Comment