Televiziyo CNN Yatsinze Urubanza Yarezemo Perezidansi ya Amerika

Perezidansi y’Amerika yategetswe n’urukiko gusubiza umunyamakuru wa televiziyo CNN, Jim Acosta, impapuro ze zimwemerera gukora akazi nk’umunyamakuru muri perezidansi ya Amerika.  Yari yambuwe uburenganzira bwo kwinjira muri perezidansi  nyuma y’uko abajijije ibibazo perezida Donald Trump, mu cyumba cya perezidance agiraniramo inama n’abanyamakuru.  Umucamanza w’urukiko rwa Amerika mu mujyi wa Washington DC, Timothy Kelly kuri uyu wa gatanu mu gitondo yanenze igikorwa cya guverinama y’Amerika, cyo kwambura uwo munyamakuru uruhushya rwo gukora akazi ke.  Avoka wa CNN Ted Boutros yashimiye icyemezo cy’uwo mucamanza maze abwira Acosta hanze y’urukiko ati “Reka dusubire ku kazi”.  Boutros yavuze ko uyu ari umunsi utagira uko usa ku ngingo y’itegeko nshinga iha uburenganzira busesuye abanyamerika bwo kuvuga ikibari ku mutima no ba nyamakuru muri rusange.  

from Voice of America https://ift.tt/2FqQvrN
via IFTTT

No comments:

Post a Comment