Perezida Mushya wa Interpol Ni Kim Jong Yang wo muri Koreya y’Epfo

Inama rusange ya 87 y’umuryango w’ubutwererane mpuzamamahanga wa polisi Interpol yari imaze iminsi ine iteraniye i Dubai muri Emira z’Abarabu zunze ubumwe. Uyu munsi, yatoye perezida mushya: Kim Jong Yang wo muri Koreya y’Epfo. Kuva mu kwezi kwa cyenda gushize, Kim Jong Yang yayoboraga Interpol ku bw’ubusugire. Azategeka imyaka ibili izarangiza manda y’uwo asimbuye, Umushinwa Meng Hongwei, wazimiye mu kwa cyenda, nyuma biza kumenyekana ko afungiye mu gihugu cye aregwa ruswa. Mu kwezi kwa cumi, Meng Hongwei yandikiye Interpol avuga ko yeguye ku mwanya we. Itorwa rya Kim Jong Yang ryatunguranye kuko Umurusiya Alexander Prokopchuk ari we wahabwaga amahirwe cyane. Alexander Prokopchuk asanzwe ari umwe muri ba visi-perezida ba Interpol. Leta zunze ubumwe z’Amerika yari ishyigikiye cyane Kim Jong Yang. Mbere y’itora, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Mike Pompeo, yavuze ngo “Turashishikariza ibihugu byose biri muri Interpol kandi byubahiriza ihame rya leta igendera ku mategeko gutora umuyobozi w’inyangamugayo.” Naho abasenateri bane b’Amerika barega Prokopchuk afite uruhare runini mu bikorwa byo guhutaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abanyamakuru mu Burusiya. Inama y’i Dubai yari ikoraniyemo abayobozi ba polisi bo mu bihugu bigize umuryango bagera ku gihumbi. Iyi nama kandi yakiriye abanyamuryango bashya babili: ibihugu bya Kiribati na Vanuatu. Bityo, ibihugu bigize Interpol ubu ni 194.        

from Voice of America https://ift.tt/2Qdgvej
via IFTTT

No comments:

Post a Comment