Guhangana Hagati y'Uburusiya na Ukraine Byafashe Indi Ntera

Uburusiya bwatangaje ko kuba Ukraine yashinze iteka ryegurira ubutegetsi igisirikari mu gihugu hose mu bihe bidasanzwe, bishobora guteza akaduruvayo mu burasirazuba bwa Ukraine. Uburusiya buvuze aya magambo nyuma y’uko bwigaruriye amato atatu y’intambara n’abasirikari 23 ba Ukraine bari bayarimo mu nyanja y’umukara hafi y’intara ya Crimea, Uburusiya bwambuye Ukraine muri 2014. N’ubwo perezida Donald Trump yanze kwamagana icyi gikorwa cy’Uburusiya, ariko Ambasaderi w’Amerika mu muryango w’abibumbye we yaracyamaganye. Yasobanuye ko iki gikorwa gifatwa nk’agasuzuguro n’ubushotoranyi butubahiriza amategeko mpuzamahanga. Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya. Sergei Lavrov we avuga ko ayo mato yavogeraga agace k’amazi ari ku ruhande rwabo, kandi ko icyo bagifashe nk’igikorwa cy’iterabwoba. Umuryango w’abibumbye, n’umuryango uhuza ibihugu by’i Burayi, byombi birasaba Uburusiya ibisobanuro ku mpamvu zabuteye guhohotera igihugu gituranyi. Iyo miryango irabusaba kandi kurekura ubwato n’abasirikari bari baburimo bwatwaye bunyago nta zindi mpaka. Ariko Uburusiya bwavuniye ibiti mu matwi, buvuga ko nta bisobanuro bubagomba..   Ambasaderi wa Ukraine mu muryango w’abibumbye Volodymyr Yelchenko avuga ko Uburusiya butajya bwumva neza atari uko bufatiwe ibihano, akanibaza icyo umuryango mpuzamahanga utegereje ko wakagombye guhita ukanira Uburusiya icyirukwiye.

from Voice of America https://ift.tt/2Rdo560
via IFTTT

No comments:

Post a Comment