Ubwongereza mu Minsi Yabwo ya Nyuma muri EU

Intumwa z’Umuryango w’Ubulayi bwibumbye bongeye guhura uyu munsi kugirango basuzume bwa nyuma umushinga w’amasezerano yo gusohotamo k’Ubwongereza, Brexit. Abakuru b’ibihugu b’Umuryango bazaterana ku cyumweru i Buruseli kugirango bayemeze cyangwa bayange. Espagne na n’ubu iracyavuga ko ishobora kuzayanga. Ubwongereza ariko bugomba kuba buvuye mu Muryango ku italiki ya 29 y’ukwa gatatu gutaha, amasezerano yabaho cyangwa atabaho.  

from Voice of America https://ift.tt/2zn2pxn
via IFTTT

No comments:

Post a Comment