Abantu 22 baguye mu Bitero Bbiri muri Somaliya

Abantu 22 ni bo bashobora kuba baguye mu bitero bibiri by’abarwanyi nk’uko ababyiboneye hamwe n’abayobozi babivuze muri Somaliya.  Mu gitero cya mbere, abarwanyi ba al-Shabab bagabye igitero ku rupangu rw’umuvugabutumwa, Sheikh Abdiweli Ali Elmi, utaye mu mujyi wa Galkayo muri Somaliya rwagati. Uwo muvugabutumwa yaguye muri icyo gitero hamwe n’abandi bantu batari munsi ya 14.  Abatuye muri uwo mujyi wa Galkayo bavuze ko babyukiye ku bisasu bya rutura byaturitse bigakurikirwa n’ibisasu binini byarashwe kuri urwo rupangu ruherereye mu gice cy’amajyepfo y’umujyi.  Ababyiboneye bavuze ko imodoka yakubise amarembo y’urupangu, nyuma abacengezi bakarwisukamo. Ni urupangu rurimo icyicaro gikuru cy’uwo muvugabutumwa Sheikh Abdiweli Ali Elmi n’abayoboke be.  

from Voice of America https://ift.tt/2FJar9v
via IFTTT

No comments:

Post a Comment