Uburusiya Bushinja Ukraine Ubushotoranyi

Perezida Petro Poroshenko wa Ukraine arimo guhembera ubushotoranyi gusa kugirango ashakishe impamvu izatuma yongera gutorwa mu mwaka utaha. Ni ko Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yavuze mu ijambo yasomeye kuri televiziyo ya leta ye. Kuri we, ni muri urwo rwego Porochenko yohereje amato y’igisilikali cye mu Nyanja Yirabura, mu gice Uburusiya buvuga ko ari amazi yabwo. Ku cyumweru, ingabo z’Uburusiya zafashe ayo mato atatu n’abasilikali 24 ba Ukraine bari bayarimo. Uburusiya bwarabafunze. Bubashinja kwinjira mu mazi yabwo mu buryo bunyuranije n’amategeko. 12 bashyikijwe umucamanza bwa mbere ejo kuwa kabili. Abandi 12 bagombaga kujya imbere y’umucamanza bwa mbere uyu munsi. Urukiko rubaburanisha ruri mu ntara ya Crimea yahoze ari iya Ukraine. Uburusiya bwayigaruriye mu kwezi kwa gatatu 2014.  

from Voice of America https://ift.tt/2QnKuA5
via IFTTT

No comments:

Post a Comment