Visi perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pence aravuga ko Washington itazoroshya ibihano byafatiwe koreya ya ruguru mu rwego rw’ubukungu. Yasabye ibihugu byo mu majyepfo y’Aziya gukomeza gushyira igitsure cyane ku buyobozi bw’i Pyongonyang kugeza isenye intwaro zayo za kirimbuzi. Ibyo yabivuze mu nama kuru uyu wa gatanu ari kumwe na minisitiri w’intebe wa Singapore Lee Hsien Loong. Ibyo Pence yavuze, yabitangaje nyuma y’uko habonetse amakuru avuga ko umuyobozi wa koreya ya ruguru, Kim jong un yakurikiye igeragezwa ry’intwaro nshya ziherutse gukorwa, kuri uyu wa gatanu mu gitondo. Hari hashize amezi menshi iyo program y’intwaro itavugwa. Amerika yakomeje gushyira igitutu kuri koreya ya ruguru ngo itange rutonde rurambuye rw’intwaro zayo nukleyeri kuva amasezeranyo ya mbere yo gusenya izo ntwaro agezweho mu kwezi kwa 6 ubwo perezida w’amerika Donald trump yabonanaga n’umuyobozi wa koreya ya ruguru kim jong un mu nama I Singapore.
from Voice of America https://ift.tt/2qNiNm0
via IFTTT
No comments:
Post a Comment