Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Diamond Platnumz nta kozwa iby’abamwibasiye bamuhora inyogosho nshya y’amaderedi adasanzwe yashyize ku mutwe we.
Mu kiganiro na Bongo5 TV, Diamond yavuze ko yabikoze mu rwego rwo guhindura isura ye mu ruhame kandi abona bikwiriye.Ati” Nasanze ari ngombwa ko mpindura uburyo nagaragaraga. Ibi ni ibjyanye no kugaragara, nyuma nzahindura.”
Diamond atangaje ibi nyuma y’aho bamwe mu bamukurikiranira hafi ku mbuga nkoranyambaga bamwibasiye bavuga ko iyi nyogoshe ye ijya gusa n’iy’abarasta ari iy’abagore kuko ari bo basiga umusatsi inyuma ku mutwe.
Iyi kandi si inshuro ya mbere imigaragarire ya Diamond itumye benshi bacika ururondogoro. Kuwa 17 Kanama 2018, ku nshuro ya mbere uyu muhanzi yamaganiye kure n’abamushinja ubutinganyi bitewe no kuba asigaye yambara imikufi ku kuguru n’amaherena ku zuru.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2wILqnW
via IFTTT
No comments:
Post a Comment