Amagambo Zinedine Zidane yavuze ku ikipe ikomeye mu Bwongereza yatunguye cyane abafana ba Real Madrid.

Uwahoze ari umutoza wa Real Madrid witwa Zinedine Zidane, yatunguye bikomeye abafana b’ikipe ya Real Madrid nyuma y’uko ashimagije cyane ikipe ya Tottenham Hotspurs ndetse anatangaza ko iyi kipe ariyo yatumye ikipe ya Real Madrid yegukana igikombe cya UEFA Champions League cy’umwaka w’imikino ushize.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Algeria akaba afite ubwenegihugu bw’abafaransa, yatangaje ko ikipe ya Tottenham Hotspurs yahaye isomo ikipe ya Real Madrid, isomo ryaviriyemo iyi kipe y’ibwami bw’I Madrid kwegukana igikombe cya UEFA Champions League (irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo k’umugabane w’iburayi) ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Ni nyuma y’imikino ibiri yo mu matsinda ya UEFA Champions League, aho ikipe ya Real Madrid yananiwe gutsinda ikipe ya Tottenham Hotspurs muri iyi mikino yombi, dore ko mu mukino ubanza wabereye muri Espagne, aya makipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, maze ikipe ya Tottenham Hotspurs ikaza kwakiriza Real Madrid ibitego bitatu kuri kimwe mu gihugu cy’ubwongereza.

Uyu mukino wabereye mugihugu cy’ubwongereza ukaba ariwo wahaye isomo ikipe ya Real Madrid, isomo ryatumye yegukana irushanwa rikomeye kurusha andi yose k’umugabane w’iburayi nk’uko Zinedine Zidane yabitangaje.

Mumagambo ye, Zinedine Zidane aganira na UEFA yatangiye agira ati:”Ni ikipe nziza igizwe n’abakinnyi bakiri bato ( Tottenham Hotspurs), ifite uburinganire ndetse n’umuhate.Ntabwo twabashije kuyitsinda ubwo duheruka guhura. Gusa umusaruro (twavanye mu gihugu cy’ubwongereza) watwongereye imbaraga, kuko wadusigiye isomo nk’ikipe.”



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2oK3Zn6
via IFTTT

No comments:

Post a Comment