Urugendo “Bruxelles – Kigali via London” rwari rwahagaritswe rwasubukuwe

Rwandair irasubukura urugendo Brussels - Kigali via London. Photo©EvodeMUGUNGA/UMUSEKE

Tariki 14 z’ukwezi gushize Rwandair yahagurutse i Kigali itangiza urugendo rugana i Buruxelles no kugaruka iciye i Londres, ariko nta mugenzi byakundiye mu kugaruka ahagurukiye i Bruxelles kubera amabwiriza y’i Londres. Ikibazo ubu ngo cyakemuwe uru rugendo rurasubukurwa.

Rwandair irasubukura urugendo Brussels - Kigali via London. Photo©EvodeMUGUNGA/UMUSEKE

Rwandair irasubukura urugendo Brussels – Kigali via London. Photo©EvodeMUGUNGA/UMUSEKE

Rwandair mu kugaruka i Kigali ivuye Bruxelles yagombaga guca Londres kugira ngo ihafate n’abandi bagenzi baje muri Africa.

Abongereza ariko muri iyi minsi bakomeje iby’umutekano ku binjira n’abasohoka iwabo, basaba ko abagenzi bose bari mu ndege ihaguruka ku kibuga cy’indege cyabo bagomba kongera kugenzurwa mbere yo kongera guhaguruka.

Amabwiriza ku binjira n’abasohoka mu Bwongereza ariko ategeka benshi mu baturage b’ibihugu bya Africa, birimo n’u Rwanda, kuba bafite Visa y’urugendo ituma baca ku butaka bw’Ubwongereza. igura hagati y’AmaPound 34 na  £62

Ni ibintu byari bigoye ku bagenzi benshi na kompanyi ya Rwandair muri rusange mu gihe indege yabo itagombaga kumara iminota 90 ku kibuga cy’indege cya Gatwick i Londres ifata abandi bantu.

Rwandair yahise iba ihagaritse iby’uru rugendo ( Brussels – Kigali via London ) kugeza kuri uyu wa kane ubwo ku rubuga rwayo batangaje ko uru rugendo rwongeye ariko abagenzi bose barukora bazajya basabwa kuva mu ndege ku kibuga cy’indege cya Gatwick bakongera kugenzurwa n’inzego z’umutekano z’Ubwongereza.

APG Air Agencies ihagarariye inyungu za Rwandair mu Bubiligi yatangarije Ikinyamakuru Lalibre Belgique ko iki gikorwa kizajya kibera i Londres cyo kongera kugenzura abagenzi cyorohejwe kuri Rwandair nubwo ngo byahenze cyane Rwandair.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2us27AU

No comments:

Post a Comment