Indirimbo slowly ya Meddy irategura mu mutwe abazamwakira i Kigali

Meddy utegerejwe i Kigali muri Kanama 2017, yashyize hanze indirimbo avuga ko ari igiye kumuharurira urugendo ndetse inategura mu mutwe abafana be bazitabira igitaramo agiye kuza gukorera mu Rwanda.

Meddy yakoze indirimbo yise {Slowly} avuga ko ari itegura mu mitwe y’abafana be

Mu myaka irindwi amaze muri Amerika ntiyegeze yibagirana mu muziki w’u Rwanda cyangwa se ngo ave mu ntonde z’abahanzi bakunzwe.

Ibi avuga ko yabifashijwemo cyane n’abafana yasize bakunze ibihangano bye ndetse no kuba itangazamakuru ryaragize uruhare runini mu kwibanda ku bihangano by’abahanzi nyarwanda kuruta iby’abanyamahanga.

Meddy ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane n’umubare munini w’urubyiruko kubera zimwe mu ndirimbo ze zirimo Ntawamusimbura, Nasara, Burinde bucya n’izindi.

Yabwiye Umuseke ko izo ndirimbo zose yiteguye kuziririmbira abanyarwanda ndetse akazanavangamo n’izo hambere yasize zigezweho.

“Iyi ndirimbo nayikoze mu buryo bwo kugirango nzagere i Kigali nta muntu umbajije ngo ese ko nta kintu gishya duheruka..hahahahahahaa!!Ntekereza ko igiye gutegura mu mutwe abafana banjye na buri muntu wese ushyigikiye umuziki n’abahanzi nyarwanda”.

Yakomeje avuga ko atari yamenyeshwa neza itariki agomba kugerera i Kigali. Ariko ko ibiganiro na Bralirwa igiye kumuzana byamaze kunozwa.

Meddy azaba aje mu gitaramo ngaruka mwaka bita ‘MUTZIG BEER FEST’ gitegurwa n’uruganda rwa Bralirwa binyujijwe mu kinyobwa cya Mutzig.

Mu mwaka wa 2016 iki gitaramo kikaba cyaritabiriwe n’abantu benshi cyane n’amatsiko bari bafitiye WizKid wo muri Nigeria ariwe muhanzi mukuru wari watumiwe.

Biteganyijwe icyo gitaramo kizaba tariki ya 02 Nzeri 2017 kikabera i Nyamata ahaherutse kubera icya Diamond n’itsinda rya Morgan.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2urWBSD

No comments:

Post a Comment