Umugore wa Perezida Zuma aracyakurikiranwe ku kuroga umugabo we

Zuma n'umugore we Ntuli ushinjwa kumuroga

First Lady muri Africa y’Epfo yasohowe mu rugo rwa Perezida Zuma mu kwezi kwa mbere umwaka ushize ashinjwa kuba yaroze Perezida. N’ubu aracyakurikiranywe.

Zuma n'umugore we Ntuli ushinjwa kumuroga

Mu 2014, Zuma n’umugore we Ntuli ushinjwa kumuroga

Dosiye yo kuroga Perezida Jacob Zuma ni iyo mu 2014, iperereza rimaze igihe rikorwa na Police ubu ngo ibyarivuyemo bigiye gushyikirizwa ubushinjacyaha bukurikirane abakekwa.

Nompumelelo Ntuli-Zuma umugore wa Zuma ari mu bakekwa, mu 2015 yahaswe ibibazo na Police.

Ejo hari ibinyamakuru muri Africa y’epfo byatangaje ko uyu mugore ashobora gutabwa muri yombi ashinjwa kuroga umugabo we.

Umuvugizi wa Police yaho yavuze ko atazi neza ibyo kumufata ariko yemeje ko iperereza rigeze ku musozo kandi ibyarivuyemo bigiye gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka umwunganizi mu mategeko wa Mme  Ntuli-Zuma yemeje ko uyu mugore koko ariwe ukekwa ariko bitaramuhama.

Ntuli-Zuma yasohowe nabi mu rugo rw’umugabo we mu kwa mbere umwaka ushize asohorwa na Minisitiri ushinzwe umutekano wa Perezida n’abandi bashinzwe umutekano.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida Zuma yabwiye abamushyigikiye mu ishyaka ANC ko amaze kurokoka urupfu inshuro eshatu arozwe.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2wZBGXj

No comments:

Post a Comment