Uyu muganga, Dr. Nuwagira Yeroboam, akurikiranyweho kwica umukunzi we witwaga Silvia Arinaitwe w'imyaka 20 gusa y'amavuko, bakoranaga mu bitaro byigenga byitwa Angella Clinic bihereye mu mujyi wa Rubindi muri Mbarara.
Moreen Musiimenta, umwe mu bakozi b'ibi bitaro, yatangarije ikinyamakuru Chimpreports ko Dr Nuwagira yahamagaye umukunzi we Silvia bakajya mu cyumba cy'ibitaro, aho baje kugira ibyo batumvikanaho batangira gutongana, kugeza ubwo abandi bakozi baje kumva uyu mukobwa ataka cyane atabaza.
Ubwo bajya kumutabara ngo barebe ikibaye, basanze uwo Silvia ari mu kizenga cy'amaraso, ndetse afite ibikomere byinshi cyane mu mugongo. Bahise bahamagara inzego z'umutekano ariko uyu muganga wishe umukunzi we yari yamaze gutoroka.
Abakoranaga n'aba bombi, bavuga ko Dr Nuwagira yari aherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gufata umugore ku ngufu ariko nyuma y'igihe gito akarekurwa, ibyo bikaba ari nabyo byabaye intandaro yo kutumvikana bya hato na hato n'umukunzi we Silvia bateganyaga no kurushinga mu gihe cya vuba.
Aha ni mu gace ibi byabereyemo mu mujyi wa Rubindi muri Mbarara
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2wenYPl
via IFTTT
No comments:
Post a Comment