Umusirikare wa Uganda w’imyaka 42 waburiye imbunda yo mu bwoko bwa machine gun mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia kuwa 12 Ukuboza 2016, yahamijwe icyaha cyo kuba yaribwe iyi mbunda ubwo yari yasinziriye ku kazi.
Pte Jogo Musa, woherejwe nk’umurinzi w’ishuri, Aljazeera Training School, riherereye mu murwa mukuru, Mogadishu, kuri uyu wa Mbere nibwo yemeye ko yabuze imbunda ya Machine Gun ifite numero PK N 256729 iri kumwe n’amasasu agera ku 150, ubwo yari yasinziriye ku kazi.
Abinyujije ku mwunganizi we mu mategeko, Elisabeth Nassimbwa, Musa yerekanye icyemezo kigaragaza ko yemeye ku bushake bwe icyaha cyo gutakaza imbunda ari mu kazi.
Uyu mwunganizi akaba agira ati: “Nasobanuriye umukiriya wanjye uburenganzira bwe ahabwa n’itegeko nshinga ku kijyanye no kwemera icyaha akagabanyirizwa ibihano, yemera kwemera icyaha,” Ibi uyu mwunganizi akaba ari byo yabwiye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa makindye.
Mu kwemera icyaha Pte Jogo akaba yaratangaje ko yabuze imbunda kubera ko yari amaze icyumweru cyose ku kazi ataruhuka nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Yakomeje avuga ko mu ijoro yibiweho imbunda, yari yasabye bagenzi be kudasinzira kugirango nawe abashe gusinziraho gato, ariko kubw’ibyago ngo bose barisinzirira.
Umwunganizi we akaba yasabye urukiko kumva igihe yari amaze ku kazi ataruhuka, rukumva kwicuza kwe, maze rukamugabanyiriza ibihano.
Naho Capt. Simon Maserejje, ku ruhande rw’ubushinjacyaha, nawe yemeye kwicuza no kwemera icyaha cy’ushinjwa, asaba urukiko gukoresha ubunararibonye bwarwo mu kumugenera igihano cyane ko nta bindi byaha uyu musirikare ngo yari azwiho.
Perezida w’urukiko, LT. Gen. Andrew Gutti, yasubitse urubanza yemeza ko ruzasubukurwa kuwa 05 Nzeri hatangazwa igihano cyagenewe Pte Jogo Musa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2wGaNI5
via IFTTT
No comments:
Post a Comment