Umufotozi aherutse gufotora intare 2 z’ibigabo muri pariki ya Doncaster muri Yorkshire imwe iri hejuru y’indi ku buryo nta washidikanya ko ziri mu bikorwa by’ubutinganyi, mu gihe iy’igitsina gore yari iryamye iruhande rwa zo.
Uyu mufotozi w’umukerarugendo witwa Russ Bridges yemeza ko nta gushidikanya izi ntare zarimo kwimyanya, bityo bikaba binatangaje kubona inyamaswa zikora ibikorwa nka biriya mu gihe byari bimenyerewe ku bantu n’ubwo ibihugu byinshi bitabishyigikiye.
Uyu gafotozi, Bridges ukomoka mu mujyi wa Rotherham in uherereye mu Majyepfo ya Yorkshire yagize ati”narimo mfata amashusho, mbona Intare 3 ziryamye ubwo imwe y’ikigabo yahagurukaga igasimbikura indi y’ikigabo ngenzi ya yo, ku buryo byagaragaraga ko ziri mu bikorwa byo gushimishanya.’’
Uyu mugabo na we yakomeje avuga ko byamutunguye bikanamutangaza kubona intare 2 z’ibigabo zikora ibikorwa nk’ibo by’ubutinganyi kandi iruhande rwa zo haryamye indi y’ikigore ubona nta cyo biyibwiye.
Uyu mufotozi akomeza avuga ko ibyo yiboneye n’amaso ye ndetse akabifotora ari ukuri gusa akavuga ko atazi niba bikunze kubaho kuko ubusanzwe wasangaga akenshi Intare y’ikigore iri kumwe n’iy’ingabo gusa izi zo zikaba zari ingabo 2 ku kigore kimwe zarangiza na cyo zikagitera umugongo.
Uyu mugabo w’imyaka 42 avuga ko akunda inyamaswa ku buryo atabasha no kwica isazi cyangwa n’igitagangurirwa ariko ibyo yabonya bikaba byaratumye yumva yanze inyamaswa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2wl3piN
via IFTTT
No comments:
Post a Comment