Igipolisi cya Mbarara muri Uganda kiri guhiga bukware umuganga ushinjwa kwica uwo bendaga kurushingana mu mujyi muto wa Rubindi. Uyu muganga, Dr Yeroboam Nuwagira akaba avugwaho gutera icyuma Silvia Arinaitwe w’imyaka 20 y’amavuko nawe wari umuforomokazi bombi bakaba bakoranaga mu ivuriro ryigenga ryitwa Angella Clinic ari naho yamwiciye.
Moreen Musiimenta, umwe mu bakozi b’iri vuriro, yabwiye ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru, ko ku Cyumweru ku isaha ya saa moya n’igice z’ijoro, Dr Nuwagira yahamagaye Silvia mu ivuriro, ari naho batonganiye abantu bakajya kumva bakumva umukobwa atabaza.
Mu kwirukanka bagiye kureba icyari kibaye, basanze uyu mukobwa mu kidendezi cy’amaraso ndetse afite ibikomere byinshi mu mugongo. Ubwo igipolisi cyahamagarwaga, ukekwaho ubwicanyi yari yamaze gucika.
Nk’uko byemezwa n’abandi bakozi bagenzi be, Ngo Dr Nuwagira yari aherutse gutabwa muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu biteza ikibazo gikomeye mu mubano we na nyakwigendera Arinaitwe.
Nubwo yatawe muri yombi icyo gihe, ngo ntiyatinze muri gereza ariko asanga Arinaitwe yaramwikuyemo yariyemeje gukomeza undi ntiyabyakira.
Umuvugizi w’igipolisi, Samson Kasasira, yatangaje ko abapolisi bari guhiga ukekwaho ubwicanyi, mu gihe umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Mbarara ngo ukorerwe ibizamini, bikaba byari biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa kabiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2xtx3CH
via IFTTT
No comments:
Post a Comment