Dr Frank Habineza abona gukoresha abasirikare mu gukumira abazunguzayi atari ngombwa

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), Dr Frank Habineza asanga gukoresha imbaraga z’umurengera mu gukumira abazunguzayi kugera naho hitabazwa ingabo z’igihugu atari ngombwa.

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com,  Dr Frank Habineza avuga ko gukemura ikibazo cy’abazunguzayi mbere na mbere bireba polisi, ingabo z’igihugu (RDF) ko zakwitabazwa mu gihe hari ikibazo kidasanzwe cyo guhungabanya umutekano .

Agira ati “Ntitwishimiye imbaraga z’ikirenga zakoreshejwe harimo no gushyira igisirikare cyacu (RDF) mu guhangana n’abaturage, ubundi RDF akazi kayo ni ukurinda umutekano w’igihugu, irinda ko umwanzi yawuhungabanya, umuzunguzayi ni umuturage ntabwo ari umwanzi, yego ishobora kwitabazwa igatanga umusanzu ariko ikibazo cy’abazunguzayi kireba polisi kuko niyo ishinzwe umutekano wo hagati mu gihugu hamwe n’izindi nzego ziyifasha zirimo na DASSO”.

Arakomeza, ati “Ntabwo igihugu cyaterwa ngo uhite witabaza polisi cyangwa DASSO, mbere na mbere ni ingabo, kimwe n’uko iki kibazo cy’abazunguzayi batahita bitabaza RDF, ni ikibazo kirebwa na polisi n’izindi nzego ziyifasha, abasirikare ni ukubashyira mu nshingano zitabareba”.

Dr Frank Habineza abona hari icyakorwa ariko ingabo z’igihugu ntizishyirwe mu nshingano zitazireba cyane, ati “Niba polisi yarananiwe na kiriya kibazo yakongererwa ubushobozi, twunva polisi na Dasso bakwongererwa ubushobozi bwo gukora akazi kabo, bakongererwa ibikoresho, niba ba dasso ari bake bakongerwa nabo bagahabwa ibikoresho”.

 

Dr Habineza arashima imikorere y’ingabo z’igihugu mu guteza imbere imibereho y’abaturage, akagaruka ku bikorwa ijya ikora mu guteza imbere umuturage mu cyumweru cyahariwe ingabo ‘Army week’ n’ibindi.

Abona ihagarikwa ry’abazunguzayi bifite izindi ngaruka nko kubura akazi kuri bamwe, Dr Habineza akavuga kandi ko hashakwa uburyo aba bazunguzayi bakoramo ariko ntibikorwe mu kajagari.

Ati “ubushomeri buziyongera ndetse n’abamotari hamwe na matagisi batangiye gushomera mu gitondo kubera ihagarikwa ry’abazunguzayi. Tuzatanga umuti urambye w’icyo kibazo vuba, twe n’abandi twishyize hamwe tuzatanga umuti urambye w’icyo kibazo cy’abazunguzayi dufatanyije n’abandi babyifuza, kugirango nabo babeho, bakore ariko atari mu kajagari”.

Ku wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2017, inama yahuje inzego zikomeye zo mu mujyi wa Kigali zirimo iza gisirikare, iza gipolisi ndetse n’iz’ibanze kuva ku rwego rw’umujyi kugera ku rw’akagari bose basaga 300. Iyi nama yemeje ko hagiye gushyirwamo imbaraga za gisirikare na gipolisi, umwanzuro utarakiriwe kimwe n’abaturage.

Muri iyo nama, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal yagize ati “Icyerekezo ni uko ibi bintu bigomba guhagarara burundu….amabwiriza cyangwa amategeko atanzwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali …hari bamwe bayafata nk’imikino, twagira ngo tumenyeshe ababikora batyo ko nta mikino irimo”.

Bukeye bw’uyu munsi inama yabereyeho, nibwo byatangiye gushyirwa mu bikorwa, Dasso, abapolisi,… bari muri gare ya Nyabugogo bafata abazunguzayi, uwo bafashe imodoka y’umutekano igahita iza ikamujyana, kuri uyu munsi kandi tariki ya 24 Kanama 2017, hagaragaye umugore bivugwa ko ari umuzunguzayi wahungaga izo nzego z’umutekano ahita agwa mu modoka iramugonga, yahavanwe ajyanwa kwa muganga.

Ikibazo cy’abacuruza mu buryo butemewe n’amategeko ari bo Bazunguzayi kimaze igihe kivugwa cyane mu mujyi wa Kigali, bakumirwa, bagafatwa bamwe bagafungwa, bacibwa amande, rimwe na rimwe bagafatana mu mashati n’inzego zishinzwe kubakumira, bamwe bikabaviramo kubura ubuzima abandi bagakomereka, izi ngamba umujyi wa Kigali wafashe ngo zikaba ari zo witezweho gukemura ikibazo burundu.

KANDA HANO usome ibitekerezo bitandukanye:

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

 

 



from bwiza http://ift.tt/2wePD2U
via IFTTT

No comments:

Post a Comment