Polisi ikorera mu karere ka Gulu mu gihugu cya Uganda ifunze umugabo w'imyaka 38 ukurikiranyweho kwica umugore we amuziza kwitaba telefone mu masaha y'ijoro.
Abakoze iperereza kuri iki cyaha baravuga ko ugikurikiranyweho ari umuturage utuye mu gace kitwa Bardege mu Karere ka Gulu yahohoteye umugore we kugeza amwishe mu ijoro ryo ku wa Kane w'icyumweru gishize ahita atoroka.
Ubusanzwe uyu ukurikiranyweho iki cyaha utavuzwe izina, ngo akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, mu mujyi wa gulu.
Abakurikiranye iki kibazo batangarije Dailymonitor ko aba bombi batangiye gushwana mu ma saha ya saa yine z'ijoro ubwo Nyakwigendera (umugore) yari amaze kwitaba telefone y'umuntu utaramenyekanye.
Nyuma yo kwitaba uwo muntu, umugabo we yamushinje kuba afitanye na we urukundo mu buryo bw'ibanga ndetse anamushinja kuba baryamana.
Umuvugizi wa Polisi muri aka Karere Jimmy Patrick Okema, yavuze ko umugabo yahise atangira gukubira umugore we bagitangira gushwa, bombi baragundagurana ariko umugabo amurusha imbaraga aza no gushyikira isuka ari na yo yakoresheje mu kwica umugore we ayimukubise mu mutwe.
Uyu mugabo yahise atoroka ariko Polisi yaramuhize kugeza imubonye mu kabari kari mu birometero 10 uvuye aho ica cyakorewe.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2gmoEg1
via IFTTT
No comments:
Post a Comment