Ibi byabaye mu materaniro yabaye mu cyumweru gishije ubwo Bishop Rugagi yari ageze mu mwanya w'ubuhanuzi ngo yageze mu ruhande uyu mugore yari yicayemo maze arahagarara ahita atangira guhanura ko yeretswe umugore uherutse kujya mu bapfumu gusaba urubyaro ndetse umupfumu akanamusambanya amubeshya ko aribwo azabona urubyaro.
Yagize ati " Aha hari umugore wabuze urubyaro kandi yagiye mu bapfumu kenshi bamwizeza kubyara kugeza aho umupfumu yamubwiye ko imyaku iri mu myanya ye y'ibanga kandi ko igomba kumarwa n'uko basambanye akayimukiza. Imana nkorera imbwiye ko kubohoka kwawe ari uyu munsi. Haguruka aho uri Imana igukize uwo muvumo.”
Nk'uko ikinyamakuru Abacunguwe.org cy'iro torero dukesha iyi nkuru kibitangaza, Bishop Rugagi akimara kuvuga aya magambo, uyu mugore yabanje kugira ubwoba akomeza kwiyicarira maze Bishop akomeje kugaragaza ibimenyetso bimuranga kugeza n'aho yavuze imyaka ye y'amavuko ndetse n'aho umupfumu atuye, umugore yaje gufata umwanzuro maze arahaguruka aratura arabivuga anasaba Imana imbabazi maze yizezwa ko ababariwe kandi ko agiye kubona urubyaro vuba cyane.
Uretse uyu mugore wahanuriye maze akanasengerwa akabohoka ngo hari n'undi mukobwa wari wararozwe kuzahera ku ishyiga ariko nawe Bishop yahanuriye maze amwizeza ko agiye gusubira ibwana akabona abasore bamurambagiza.Bishop yamwijeje ko nawe ibyo yari yararozwe yabyirukanye maze amubira ko azabona umugabo.
Uyu mukobwa nawe ubwo Bishop yamuvugaga, yabanje kugira isoni zo guhaguruka, bigera aho Bishop avuze izina rye, aho atuye ndetse n'aho akomoka, nawe aza gufata umwanzuro wo guhaguruka.
Uyu mukobwa akimara guhaguruka yagize ati " Ba marume barirahiye ngo nta mwishywa wabo uzapfa ushatse, ngo twese tuzahera kw'ishyiga.”
Bishop yamubwiye ko Imana imubwiye ko agiye gusubirana itoto ndetse atazagwa ku ishyiga ahubwo azubaka urugo rwe.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vBxp8S
via IFTTT
No comments:
Post a Comment