The Ben ashobora guhurira na Meddy ku rubyiniro rumwe i Kigali

Nyuma y'uko abategura igitaramo ngarukamwaka kizwi nka ‘Beerfest' bemeje ko umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard (Meddy) ari mubazacyitabira, ubu The Ben na we yamaze kwemeza ko azacyitabira mbere yo gukorera igitaramo i Burundi azakora ku itariki itarashyirwa ahagaragara.

Iki kgitaramo kizaba ku itariki 02 Nzeri 2017, gihuze ibyamare bitandukanye muri muzika birimo The Ben na Meddy.

The Ben yaherukaga gukorera igitaramo mu Rwanda ubwo yitabiraga igitaramo ngaruka mwaka gitegurwa na EAP (East African Party) kiba tariki 01 Mutarama buri mwaka (kubunane).

Iki gitaramo The Ben yakoze kuwa 01 Mutarama cyitabiriwe n'abantu benshi bari bakumbuye kureba uyu muhanzi uri ku mitima y'abanyarwanda batari bake ndetse nyuma uyu muhanzi yakomereje muri Uganda aho yakoreye igitaramo yafatanyije na Sheebah Karungi na cyo kikitabirwa cyane ariko akaza guhita yerekeza muri Amerika ari na ho amaze igihe yibera.

Biteganyijwe ko The Ben azajya i Burundi avuye hano mu Rwanda (bizaba ari incuro ye ya kabiri ageze mu Rwanda nyuma yo kujya gutura muri America) bivuze ko azafatanya na Meddy mu gususurutsa Abanyarwanda nyuma akerekeza mu gihugu cya Australie yavayo akabona kwerekeza mu Burundi.

The Ben yaherukaga muri Africa mu minsi ishize aho yari aje gufata amashusho y'indirimbo yakoranye na Sheebah bise Binkolera amashusho akaba yafatiwe mu gihugu cy'Afurika y'Epfo


The Ben ubwo yaririmbaa i Kigali muri East African Party


Umuhanzi Meddy ugiye kuza kuririmbira abanyaRwanda



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2urAFag
via IFTTT

No comments:

Post a Comment