Ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge,RSB, kigaragaza ko ibigo byinshi by’abikorera bitaramenya neza amabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge ndetse ibigo icyenda (9) gusa by’abikorera mu Rwanda aribyo bifite ikirango mpuzamahanga cya ISO 9001 gihabwa abakora ibintu n’abatanga serivisi zujuje ubuziranenge ku gipimo mpuzamahanga.
Murenzi Raymond umuyobozi wa RSB avugako icyemezo cy’ubuziranenge kizafasha u Rwanda kohereza mu mahanga ibintu bifite ubuziranenge
Uyu munsi ikigo RSB cyatangije amahugurwa yo kurushaho kumenyesha ibigo bikora ibintu binyuranye n’ibitanga serivisi kumenya aya mabwiriza y’ubuziranenge.
Aya mabwiriza agendanye no kunoza serivisi nk’uko bisobanurwa na Murenzi Raymond Umuyobozi wa RSB.
Avuga ko ari amabwiriza asanzwe akoreshwa muri RSB ariko bifuza no kuyasakaza mu bindi bigo kuburyo bagera ku buziranenge nyabwo.
Aya mabwiriza mpuzamahanga yerekana uburyo ikigo gishobora gutanga servisi inoze, uburyo bapima umusaruro w’ibyo bakora, gupima uburyo abakugana bakira serivisi ubaha n’ibindi…
Aya mabwiriza akareba cyane cyane ibigo biba bigamije kohereza ibyo bikora ku isoko mpuzamahanga.
Ikimenyetso cya ISO 9001 kikaba ari cyo cyerekana ko servisi ikigo runaka gitanga zifite ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.
Iki kimenyetso mu Rwanda ngo gifitwe n’ibigo icyenda gusa, impamvu ituma ibigo bitagera kuri uru rwego ngo ni nyinshi.
Raymond Murenzi avuga ko muri zo harimo ko ibigo byinshi bitamenya icyo ababigana bashaka.
Ati “urugero nk’iyo uvuga ngo utanga service nziza uba wapimishije iki? Ikigo runaka gushobora kwifata kikavuga ngo gitanga service nziza. {Ubundi} abakugana nibo bakakubwiye uko serivisi utanga imeze. Muri aya mabwiriza mpuzamahanga rero harimo uburyo ushobora kubaza abakugana uburyo bakira serivisi bahabwa kuko bana kwereka ibyo ugomba guheraho utanga serivisi nziza”
Ibigo byabonye ikirango cya ISO 9001 ngo ni ibyabashije kuvugurura imikorere yabyo no kumenya icyo ababigana bakeneye.
Shema Mugambira uhagarariye urugaga rukora ibikoresho by’ubwubatsi avuga ko nyuma yo kubona ikirango cya ISO9001 avuga ko ubu bahinduye imikorere.
Shema ati “mbere twagiraga nk’abantu 15% batugarurira ibyo baguze mu kwezi ariko ubu tumara n’amezi atandatu nta muntu utugaruriye ibicuruzwa byacu kuko twavuguruye imikorere yacu byatugejeje ku bicuruzwa byiza.”
Mubisuzumwa kugirango ikigo gihabwe icyemezo cya ISO 9001 harimo ishyirwaho ry’amabwiriza y’ubuziranenge, gutanga amahugurwa ku mabwiriza y’ubuziranenge, n’isakazamakuru n’isakazabumenyi ku birebana n’amabwiriza y’ubuziranenge.
Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2gnokO9
No comments:
Post a Comment