*Mu cyumweru kimwe umuceri ushobora gutangira kugwa umwuma
*Minisitiri w’ubuhinzi ati “Nibavomerere umuceri”
Abahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Muhanga barikanga igihombo gikabije kubera ko Ikidamu cya Rugeramigozi ya mbere kibafasha kuhira umuceri kigiye gukama, ku buryo ngo hatagize igikorwa ntacyo basarura.
Ahari ibumba hose hari hasendereye amazi y’ikidamu.
Muri rusange abahinzi barenga 1 000 bo mu Karere ka Muhanga nibo bakoresha igishanga cya Rugeramigozi ya mbere.
Abahinzi b’umuceri muri iki gishanga bavuga ko ari ubwa mbere amazi yo muri iki Kidamu cya Rugeramigozi ya mbere agabanutse akagera ku rugero agezeho ubu, bakavuga ko byatewe n’uko imvura imaze igihe kinini itagwa.
Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’abahinzi, bavuga ko niba imvura itaguye mu cyumweru kimwe umuceri bahinze ushobora guhita wuma kuko ukenera amazi menshi.
Bagize bati “MINAGRI iramutse idufashije ikaduha imashini zivoma byadufasha kuko nta handi hantu twakura amazi hano hafi.”
Aba bahinzi kandi bakavuga ko ubusanzwe iki gihembwe cya kabiri aricyo bakuramo umusaruro mwiza ugereranije n’igihembwe cya mbere.
UWAMARIYA Béatrice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko hari ibiganiro baherutse kugirana n’ikigo gishinzwe isuku n’isukura (WASAC) ko yatunganya amasoko menshi kugira ngo igihe cy’izuba nikigera abahinzi n’abaturage bakenera amazi bareke guhangayika.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi w’u Rwanda Dr MUKESHIMANA Géraldine yabwiye Umuseke ko abahinzi bagombye kuba barateganyije uko bazajya bahangana n’imihindagurikire y’ikirere, kugira ngo imyaka bahinga idahura n’ikibazo cy’amapfa.
Yagize ati “Bavomerere umuceri mu gihe bategereje ko imvura igwa, wenda biyambaze izindi nzego zirimo na MINAGRI ariko babanje gushyiraho akabo.”
Icyakora hari indi Damu ya Rugeramigozi ya kabiri iherereye mu Murenge wa Shyogwe abahinzi bemeza ko yo ubu igifite amazi menshi ku buryo babohererejeho iki kibazo cy’igihombo ku buhinzi bw’umuceri cyaba kitakibaye.
Iyi Damu ya Rugeramigozi ya mbere yatashywe mu mwaka wa 2011, yuzura itwaye miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ahari amazi ubu huzuye urwondo n’isayo.
Igishanga cya Rugeramigozi ya mbere gihingwamo umuceri.
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga
from UMUSEKE http://ift.tt/2vASJLH
No comments:
Post a Comment