Perezida wa Centrafrica uherutse mu Rwanda yasubiranyeyo abakomando 40 atari yazanye

Ubwo perezida wa Centrafrica aheruka mu Rwanda aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya perezida wa repubulika, Paul Kagame, ngo yasubiranye mu gihugu cye abakomando bagera kuri 40 yari akuye mu Rwanda.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Jeune Afrique, ngo nyuma yo kwitabira irahira rya perezida Kagame, ryabaye kuwa 18 Kanama 2017, perezida Faustin-Archange Touadéra , yasubiye i Bangui mu ndege ya kompanyi, Karinou Airlines yo muri Centrafrica yari yamuzanye ariko atari wenyine.

Iki kinyamakuru kikaba kivuga ko perezida Touadéra  yasubiranyeyo abasirikare babarirwa muri 40 bo mu gisirikare cya Centrafrica (FACA) bari bamaze iminsi batorezwa mu Rwanda.

Iyi nkuru irakomeza ivuga, mu Rwanda habarizwa abasirikare ba Centrafrica bagera muri 200 bari mu myitozo itandukanye ya gisirikare batozwa n’igisirikare cy’u Rwanda.

Gusa, ngo hari abandi benshi batabashije gukurikirana iyi myitozo nyuma yo gupimwa n’abaganga bo mu Rwanda bagasanga bafite ubwandu bwa sida.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vFTmmk
via IFTTT

No comments:

Post a Comment