Muri Nyakanga 2010 nibwo Meddy na The Ben bagiye muri Amerika batumiwe kuririmba mu gitaramo kiswe ‘Urugwiro Conference’ baherayo. Meddy yabwiye Umuseke impamvu bahisemo kugumayo n’ubuzima babayeho butandukanye n’ubw’ababuvuga batabuzi.
Meddy uri mu Rwanda yishimiye cyane uko yasanze u Rwanda rusa mu myaka irindwi yari amaze ari muri Amerika
Meddy na The Ben batumiwe muri icyo gitaramo babifashijwemo na Joseph Habineza wari Minisitiri w’Umuco na Siporo icyo gihe. Gusa ngo we ntiyari azi gahunda bafite.
Aba basore bamaze kuririmba, bahise bafata umwanzuro wo kugumayo mu buryo bwo kurushaho kwagura umuziki ndetse banashaka kureba ko bakwiga mu mashuri azagira icyo abafasha.
Ikiganiro na Meddy
Umuseke: Urakaza neza mu gihugu cyawe
Meddy: Ooohhhh nabitekerejeho neza ko nje mu Rwanda maze amasaha abiri mu ndege mu rugendo rw’iminsi ibiri nari mfite.
Umuseke: Wahabonye ute nyuma y’imyaka irindwi utahagera?
Meddy: Biratangaje cyane!!!! Nta n’uwapfa kwemera ko ari u Rwanda ahubwo ni igice gito cy’Amerika. Harasa neza cyane.
N’iki umaze kungukira muri Amerika mu myaka irindwi uhamaze gifite icyo cyakugezaho mu buzima bwawe?
Meddy: Nagiye mfite imyaka 20, ubu ngarutse mfite 27 nawe urabyumva byose byarahindutse yaba mu buryo bw’imitekerereze no mu mikorere.
Ukora iki muri Amerika?
Meddy: Ndimo kwiga. Nabanje kwiga ibijyanye na Computer bigeze aho mbona bitaza neza. Mpitamo kwiga ibijyanye na Business ubu ndi rwiyemezamirimo ucuruza imodoka.
Ubundi kuki mwagiye ntimugaruke mu Rwanda?! Hari icyo mwahungaga?
Meddy: Oyaaaaa!!!duhunga? hano niho dukomoka, hari ababyeyi bacu n’abavandimwe. Twagumye hariya gushaka ubuzima kandi ubu bimeze neza Imana yaduciriye inzira.
Ko bivugwa ko mutabayeho neza aho muri Amerika?
Meddy: Hhahahahaa ubivuga ni uwo tubana cyangwa ni abacyeka gusa?! Ubuzima tubayeho buradushimishije kandi dufite intumbero nziza.
Leta hari icyo yababajije ku gutoroka igihugu?
Meddy: Erega ntabwo twatorotse kuko nta cyaha twahungaga. Imyaka twari dufite yatwumvishaga byinshi mu mitima yacu. Gusa Leta y’u Rwanda ni ababyeyi beza kuko yifuza iterambere kuri buri muntu.
Ibyo murimo mubirangije muteganya kugaruka iwanyu?
Meddy: Of Course!!!turi hariya nk’abanyarwanda bagiye gushaka ubumenyi. Ejo n’ejo bundi twaza gufatanya n’abandi guteza imbere igihugu cyacu.
Ese mufite impapuro zibemerera gukora ingendo aho mushaka hirya no hino ku isi?
Meddy: Hhahahaaa twagiye dusoma amakuru avuga ko tubayeho nk’imfungwa nta hantu na hamwe twajya. Ibyo siko bimeze kuko ubu turi Abanyamerika mu mpapuro ariko mu mitima cyacu turi abanyarwanda.
Kuki nta bandi bantu babakorera indirimbo batari Licklick na Cedru? Ni ubushobozi buke cyangwa muritinya?
Meddy: Ibyo bakora biratunezeza! Hariya biragoye cyane ko wafata gahunda yo gukorana n’umu producer ukomeye kubera ko hari ibyo bagenderaho byinshi. Gusa mu minsi mike ntawamenya bizakunda.
Urateganya gusubirayo ryari? Ese bibaye ngombwa ko uguma mu Rwanda wabyemera?
Meddy: Ubu sindamenya neza igihe nzasubirirayo kuko mfite ibitaramo nka bine nshaka gukora bizenguruka Intara. Nyuma nibwo nzahita mfata igihe nkatekereza ku rugendo. Naho kuguma mu Rwanda si ibintu bitangaje.
Umuziki w’u Rwanda urawubona ute mu myaka irindwi umaze udahari?
Meddy: Icyo navuga ni uko dufite abahanzi b’abahanga cyane!! Harabura abashoramari gusa ngo wirebere ibiba ku baturanyi bacu.
Ninde muhanzi wavuga ko ahagaze neza kurusha abandi ubu?
Meddy: Abahanzi bose bameze neza. Ntawe navuga urusha abandi gusa hari amazina arimo kwitwara neza nasize adahari harimo Yvan Buravan, Christopher na Bruce Melodie.
Joel Rutaganda
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2xJ6pVB
No comments:
Post a Comment