Ikibuga cya Bugesera nicyuzura tuzaba dufite Serivise z’indege ziteye imbere – Kagame 

Perezida Paul Kagame afungura iyi nama.

Kigali – Kuri uyu wa kabiri, atangiza inama y’iminsi ibiri ya 41 41 y’abafatanyabikorwa mu bukerarugendo ku rwego rw’Isi Perezida Paul Kagame yijeje ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera nicyuzura u ruzaba rufite serivise z’indege ziteye imbere kurushaho.

Perezida Paul Kagame afungura iyi nama.

Perezida Paul Kagame afungura iyi nama.

Mu ijambo yagejeje ku bantu barenga 150 bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Africa rushishikajwe no guteza imbere abaturage.

Yavuze ko urwego rwa Serivise by’umwihariko ubukerarugendo ari kimwe mubyo barebaho bitanga amahirwe menshi ku baturage cyane cyane abakiri bato.

Ati “Kugeza ubu uru rwego nirwo rwinjiriza u Rwanda amadovize menshi nubwo rugomba kwinjiza menshi kurushaho.”

Kagame yavuze ko kubyaza umusaruro uruseho uru rwego rw’ubukerarugendo bizasaba gukomeza kubyitaho, n’ishoramari mu byiciro bitandukanye.

Ati “Mbere ya byose, ni imbaraga turi gushyira mu gukomeza imiyoborere myiza n’ubukangurambaga mu baturage biri kuduha ubushobozi bwo gucunga neza ibidukikije (environment) bikurura abakerarugendo n’amafaranga binjiza.”

Yavuze ko Abanyarwanda, by’umwihariko ababa hafi ya za Parike n’ibindi byiza nyaburanga bageze ku myumvire yo hejuru mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije (conservation), ahanini ngo ni ukubera ko bumva neza akamaro k’imitungu kamere y’igihugu kuko nabo bakaba bagerwaho n’ibibiturukamo binyuze mu mishinga ibateza imbere iterwa inkunga n’amafaranga aturuka mu bukerarugendo.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) gishora 5% by’amafaranga ava muri za Parike mu mishinga iteza imbere abaturage baturiye za Parike z’igihugu.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko “Inshingano za Guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa mu bukerarugendo ari ugukomeza gutanga uburezi bufite ireme n’amahugurwa ku babigize umwuga, kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kugira uruhare mu bukerarugendo nk’abanyamwuga mu bukerarugendo n’izindi nzego zijyana nabwo.”

Ati Ikindi, turi gushora imari cyane mu bikorwaremezo na Serivise kugira ngo turusheho gushyigikira uru rwego,…no gukurura ishoramari bikorwaremezo by’inama na za Hoteli nk’iyi Convention Center.”

Yongeraho ati “Kompanyi y’igihugu cyacu yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere ‘Rwandair’ ikomeje kwaguka inongera ingendo muri Africa no hanze yayo, kandi vuba turaza kuba dufite ikibuga kigezweho kandi gikora neza kurushaho, ikibuga cy’indege gishya kiri mu Bugesera nicyuzura.”

Perezida yavuze ko nubwo bari guteza imbere ubu bwikorezi bwo mu kirere, u Rwanda ruri no kugerageza kandi kuzamura ubwikorezi bwo ku butaka (ku mihanda).

Venuste Kamanzi
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2xIW7EL

No comments:

Post a Comment