Ngoma: Abahinzi ngo ifumbire irabageraho mu minsi ibiri

Umwe mu bahinzi baganiriye n'Umuseke avuga ko bategereje ifumbire

Iburasirazuba – Abaturage bo mu karere ka Ngoma batangaza  ko biteguye guhinga kandi bakabikorera ku gihe, gusa impungenge bafite ni uko imbuto n’ifumbire  bishobora kubatenguha nkuko byakunze kujya bibaho mu myaka yashize. Bijejwe ko ifumbire yo ibageraho muri iyi minsi ibiri.

Umwe mu bahinzi baganiriye n'Umuseke avuga ko bategereje ifumbire

Umwe mu bahinzi baganiriye n’Umuseke avuga ko bategereje ifumbire

Ngendahimana ni umwe mu baturage twaganiye wo mu murenge wa Rurenge,  yadutangarije ko Inyongeramusaruro ikunze kubura cyane mu gihe cy’itangira ry’ ubuhinzi.

Avuga ko hari n’abantu baba baratanze amafranga yo kuyigura ariko ikbageraho itinze bikabagiraho ingaruka mbi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwo bushimangira ko bitarenze tariki 31/ Kanama  ifumbire izaba yabagezeho nta gihundutse abahinzi bagahinga nta kibazo bafite.

Aphrodise Nambaje uyobora Akarere ka Ngoma ati “Imbuto n’ifumbire bitarenze tariki 31 z’uku kwezi biraba byageze ku baturage, Yaba abishyuye kasha (Cash) cyangwa abikopesheje, hamaze gutangwa amalisiti ya twigire muhinzi, haba abari muri tubura , abari mu makoperative,  ibintu byabo byaratunganye, bafite abashizwe kubagezaho imbuto bariteguye ku buryo nta kibazo”.

Tariki ya 15 z’ ukwezi kwa Nzeri ngo abaturage bagomba kuba batangiye guhinga no gushyira amafumbire mu mirima kuko iki kibazo cyakemutse.

Umuhinzi witwa Angelique Nyiransegimana yemeza ko nibabona ifumbire  avuga ko izuba ritari ryoroshye mu mezi ashize, ntiryatumye basarura bishimishije.

Ngo nibabona ifumbire ku gihe bizeye gukuraho igihombo bagize mu isarura rishize.

Nubwo ngo byabanje kugorana guhindura imyumbire, Akarere ko ngo kishimira uburyo abaturage bameze kumva gahunda yo guhuza ubutaka hagamijwe kongera umusaruro.

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Ngoma



from UMUSEKE http://ift.tt/2wG2Z93

No comments:

Post a Comment